Imana ni ubuhungiro
1 Indirimbo y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni iy’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Iririmbwa mu majwi ahanitse.
2 Imana ni yo buhungiro bwacu,
ni yo itwongerera imbaraga,
ni umutabazi uduhora hafi ngo atuvune mu makuba.
3 Ni cyo gituma tutagira icyo dutinya,
nubwo isi yatigiswa n’imitingito,
nubwo imisozi yose yakwiroha mu nyanja,
4 nubwo inyanja yakwibirindura igahōrera,
nubwo imihengeri yayo yatigisa imisozi.
Kuruhuka.
5 Hariho umugeziufite amashami ashimisha abatuye umurwa w’Imana,
uwo murwa ni wo urimo Ingoro Isumbabyose ituyemo.
6 Imana iganje muri wo rwagati nta cyawuhangara,
Imana iwugoboka ihereye mu museso.
7 Abanyamahanga yabateye ubwoba barataka,
ubwami bwabo burahanguka,
Imana ivuze, isi irakangarana.
8 Uhoraho Nyiringabo ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo ni ubuhungiro ntamenwa bwacu.
Kuruhuka.
9 Cyo nimuzirikane ibyo Uhoraho yakoze,
muzirikane ibitangaza biteye ubwoba yakoreye ku isi,
10 yahagaritse intambara zose zo ku isi,
imiheto yarayivunaguye n’amacumu arayacagagura,
ingabo zo kwikingira azihainkongi.
11 Aravuga ati:
“Nimuhagarike imirwano mumenye ko ndi Imana,
ni jye ugenga amahanga nkagenga n’isi yose.”
12 Uhoraho Nyiringabo ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo ni ubuhungiro ntamenwa bwacu.
Kuruhuka.