Zab 47

Uhoraho ni Umwami w’ikirenga

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni iy’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.

2 Mwa bantu bo mu mahanga yose mwe, nimwishime!

Nimukome mu mashyi muvugirize Imana impundu!

3 Koko Uhoraho Usumbabyose akwiye kubahwa,

ni Umwami w’ikirenga ugenga isi yose.

4 Ashyira agahato ku mahanga akatuyoboka,

amoko yayo akaduhakwaho.

5 Twebwe abakomoka kuri Yakobo, Uhoraho yaradukunze,

yadutoranyirije igihugu akiduha ho umunani udutera ishema.

Kuruhuka.

6 Imana yazamutse i Siyoni bayivugiriza impundu,

Uhoraho azamuka bamuvugiriza amakondera.

7 Nimuririmbire Imana, koko nimuyiririmbire!

Nimuririmbire Umwami wacu, koko nimumuririmbire!

8 Koko Imana ni yo Mwami ugenga isi yose,

nimumuririmbire indirimbo yo kumusingiza.

9 Imana ni yo igenga amahanga,

Imana iganje ku ntebe yayo nziranenge.

10 Abategeka amahanga barikunganyije,

baba ubwokobw’Imana ya Aburahamu,

ni yo ishyiraho abategetsi ngo barengere abo ku isi.

Koko Imana isumba byose!