Umurwa w’Umwami ukomeye
1 Iyi ndirimbo ni zaburi y’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.
2 Uhoraho arakomeye akwiye gusingizwa cyane,
Imana yacu ikwiye gusingirizwa ku musozi yitoranyirije uri mu murwa wayo.
3 Ni ku musozi wa Siyoni uri mu majyaruguru y’umurwa,
uteye neza ukaba n’ahirengeye.
Ni ishema ry’abari ku isi yose,
ni umurwa w’Umwami ukomeye.
4 Muri wo ni ho Imana ituye,
yigaragaje ko ari urukuta ntamenwa ruwurinda.
5 Koko abami barikunganyije,
bahagurukira gutera uwo murwa.
6 Bawukubise amaso baratangara,
ubwoba burabataha bakizwa n’amaguru.
7 Bahinze umushyitsi,
bagira uburibwe nk’umugore ufite ibise.
8 Uhoraho warabajanjaguye,
nk’uko umuyaga ukaze ujanjagura amato akomeye yo mu nyanja.
9 Ibyo twari twarabwiwe twarabyiboneye,
tubibonera ku murwa w’Uhoraho Nyiringabo.
Ni wo murwa w’Imana yacu,
Imana izawukomeza iteka ryose.
Kuruhuka.
10 Mana, tuzirikana ineza utugirira,
tuyizirikana turi mu Ngoro yawe.
11 Erega Mana uri ikirangirire!
Abo ku mpera z’isi baragusingiza,
koko utegekesha ubutungane.
12 Abatuye umusozi wa Siyoni barishimye,
abatuye imijyi y’u Buyuda baranezerewe,
baranezerewe kuko udaca urwa kibera.
13 Nimuzenguruke Siyoni muyiheture,
nimuyizenguruke mubarure iminara yaho.
14 Ngaho nimwitegereze inkuta ziyizengurutse,
nimutangarire amazu akomeye ayirimo,
bityo muzabitekerereze ab’igihe kizaza.
15 Erega iyo Mana ni Imana yacu ihoraho iteka ryose!
Ni yo ituyobora mu kubaho kwacu kose.