Umuntu upfuye nta cyo ajyana
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni iy’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.
2 Mwa mahanga yose mwe, nimwumve ibyo ngiye kubabwira,
mwa batuye ku isi mwese mwe, nimuntege amatwi,
3 aboroheje n’abakomeye, abakene n’abakire mwese nimunyumve.
4 Reka mbabwire amagambo y’ubwenge,
mbagezeho ibyo ntekereza bibajijura.
5 Ndibanda ku miganinyigisho,
nyisobanure ncuranga umurya w’inanga.
6 Singira icyo ntinya mu gihe cy’amakuba,
sintinya igihe abanyabinyoma bangose,
7 bo biringira umutungo wabo,
bakirata ubukungu bwabo bwinshi.
8 Nyamara nta wubasha gucungura ubugingo bwa mugenzi we,
nta n’ubasha guha Imana incungu y’ubugingo bwe bwite.
9 Incungu y’ubugingo bw’umuntu iragoye,
iragoye ku buryo nta wubasha kuyibona.
10 Umuntu ntabasha kubaho iteka,
bityo ngo abe aciye ukubiri n’ikuzimu.
11 Erega ni ibigaragara: n’abanyabwenge barapfa,
injiji n’ibicucu na bo barapfa,
umutungo wabo bose bawusigira abandi!
12 Imva bahambwemo ziba ibituro byabo iteka ryose,
bazabigumamo uko ibihe bihaye ibindi,
basige ibikingi bari baragize ubukonde.
13 Umuntu nubwo yaba ari umunyacyubahiro abaho igihe gito,
ntaho aba ataniye n’inyamaswa, apfa nka zo.
14 Dore iherezo ry’abiyemera,
dore n’iry’abishinga amagambo bababwira:
Kuruhuka
15 nk’uko intama zijyanwa kubagwa,
ni ko na bo bajyanwa ikuzimu bashorewe n’urupfu.
Intungane zizabazungura,
imirambo yabo izashangukira ikuzimu,
babe kure y’amazu yabo meza!
16 Ariko jyewe Imana izancungura,
izankura mu nzara z’urupfu.
Kuruhuka.
17 Ntugakangwe n’uko umuntu akungahaye,
umutungo w’urugo rwe ukiyongera,
18 napfa nta na kimwe azajyana,
umutungo we ntazajyana na wo.
19 Akiri muzima yishimiraga ko atunganiwe
– abantu bashimagiza abaguwe neza –
20 nyamara azapfa akurikire ba sekuruza be,
ajye aho bahora mu mwijima.
21 Umuntu nubwo yaba ari umunyacyubahiro ntagire ubushishozi,
ntaho aba ataniye n’inyamaswa, apfa nka zo.