Isengesho ry’umuntu uri mu kaga
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, iririmbwa havuzwa umwironge.
2 Uhoraho, tega ugutwi wumve icyo nkubwira,
utege ugutwi wite ku maganya yanjye!
3 Mwami wanjye kandi Mana yanjye,
umva uko ngutakira nkwinginga,
koko rero ni wowe wenyine nambaza.
4 Uhoraho, buri gitondo ujye unyumva,
buri gitondo nzajya ngusenga,
ntegereze ko unsubiza.
5 Koko nturi Imana y’intambirakibi,
nta mugiranabi ufite umwanya iwawe.
6 Ntiwihanganira ko abirasi baguhagarara imbere,
inkozi z’ibibi na zo uzanga urunuka.
7 Uhoraho, urimbura abanyabinyoma,
abicanyi n’abariganya ubanga urunuka.
8 Nyamara kubera ineza nyinshi ungirira,
nzinjira mu Ngoro yawe nziranenge,
nzapfukama mpagusengere nkubashye.
9 Uhoraho, uri intungane,
unyobore undinde abangenza,
untunganyirize inzira ushaka ko nyura.
10 Nta wakwizera ibyo bavuga,
nta kindi bagambirira atari ukugira nabi.
Bafite akarimi gashyanuka,
ariko bikingirije ubwicanyi.
11 Mana, bacire urubanza icyaha kibahame,
uburiganya bwabo bubatere gutsindwa.
Ubameneshe kubera ibicumuro byabo byinshi,
ubameneshe kuko bakugomeye.
12 Naho abaguhungiraho bose nibishime,
nibishime bahore bavuza impundu,
nawe ujye ubarinda,
abagukunda nibajye bakwishimira.
13 Koko Uhoraho, ni wowe uha umugisha ugutunganiye wese,
ukamukingira ineza yawe nk’umukingira ingabo.