Zab 50

Imana icira ubwoko bwayo urubanza

1 Zaburi ya Asafu.

Uhoraho Imana nyir’imbaraga yaravuze,

yahamagaye abatuye isi,

ahera iburasirazuba ageza iburengerazuba.

2 Imana irabagiranira i Siyoni,

wa murwa ufite ubwiza buhebuje.

3 Imana yacu iraje kandi ntije bucece,

ibanjirijwe n’umuriro ukongora,

ikikijwe n’inkubi y’umuyaga.

4 Ihamagara abo mu ijuru n’abo ku isi,

ibahamagarira gukurikirana urubanza icira ubwoko bwayo.

5 Iravuga iti:

“Nimunkoranyirize izo ngirwandahemuka zanjye,

zagiranye nanjye Isezerano ryahamijwe no gutamba igitambo.”

6 Abo mu ijuru bahamya ubutungane bw’Imana bati:

“Koko Imana ni umucamanza utabera.”

Kuruhuka.

7 Imana iravuze iti:

“Wa bwoko bwanjye we, umva icyo mvuga,

mwa Bisiraheli mwe, mfite icyo mbashinja,

ni jye Mana, Imana yanyu.

8 Icyo mbagaya si uko mutantuye ibitambo,

ibikongorwa n’umuriro na byo ntimwahwemye kubintambira.

9 Amapfizi yo mu ngo zanyu sinyakenera,

amasekurume y’ihene yo mu biraro byanyu na yo sinyakenera.

10 Erega inyamaswa zose zo mu ishyamba ni izanjye,

inka zo mu misozi itabarika na zo ni izanjye!

11 Inyoni n’ibisiga byo ku misozi byose ndabizi,

utunyamaswa two mu gasozi na two ni utwanjye.

12 Nubwo nasonza sinabafunguza,

erega isi n’ibiyiriho byose ni ibyanjye!

13 Ese mugira ngo ntungwa n’inyama z’amapfizi?

Mbese mugira ngo nywa amaraso y’amasekurume y’ihene?

14 Jyewe Imana, ibitambo mbashakaho ni uko munshimira,

jyewe Usumbabyose, icyo mbashakaho ni ugusohoza ibyo mwansezeraniye.

15 Mujye munyambaza mwagize ibyago,

bityo nzabakiza namwe mumpeshe ikuzo.”

16 Naho umugome Imana iramubaza iti:

“Wiruhiriza iki utondagura amategeko yanjye,

ugahoza n’Isezerano ryanjye ku rurimi?

17 Wanga ko nkugira inama nguhana,

ibyo nkubwira ukabihinyura.

18 Uko ubonye umujura wifatanya na we,

ugirana agakungu n’abasambanyi.

19 Wihutira kuvuga abandi ibibi,

ntutinya no guhimba ibinyoma.

20 Wicara uvuga nabi mugenzi wawe,

uwo muva inda imwe na we uramusebya.

21 Ibyo urabikora nkakwihorera,

wibwira ko jyewe mpwanye nawe!

Ariko ibyo wakoze byose nzabikugaragariza mbiguhanire.

22 “Namwe abanyibagirwa nimuzirikane ibyo,

ntavaho mbatanyaguza hakabura ubankiza.

23 Umpesha ikuzo ni we unshimira,

ni we uba untuye ibitambo,

uwirinda mu migenzereze ye nzamuha agakiza kanjye.”