Isengesho ry’umuntu ufite ishavu
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y’imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi.
2 Uhoraho, nubwo undakariye ntuncireho iteka,
umujinya ntugutere kumpana wihanukiriye.
3 Uhoraho, ndarabiranye ungirire imbabazi,
ingingo zanjye zarekanye, unkize indwara.
4 Agahinda kanshenguye umutima,
none se Uhoraho, uzandēbēra ugeze ryari?
5 Uhoraho, garuka untabare,
kubera imbabazi zawe unkize.
6 Erega uwapfuye ntaba akikwibuka,
ugeze ikuzimu na we ntaba akigusingiza!
7 Intege zinshizemo kubera kuniha,
buri joro ndarira uburiri bwanjye bugatota,
ibyo nisasiye bikuzura amarira.
8 Amaso yanjye yabyimbye simbona neza,
yabyimbye kubera ishavu nterwa n’ababisha banjye.
9 Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimumve imbere mwese,
nimumve imbere kuko Uhoraho yumvise amarira yanjye.
10 Uhoraho yumvise uko mutakambira,
koko Uhoraho yasubije amasengesho yanjye.
11 Abanzi banjye bose nibamware bagire ubwoba,
nibamware bahite basubira inyuma.