Isengesho ry’uwisunze Imana
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni zaburi ya Dawidi.
2 Mana ndagutakiye unyumve,
wite ku masengesho yanjye.
3 Dore ndi iyo gihera kandi ndacogoye,
ndagutabaje mbera urutare rurerure mpungiraho.
4 Koko uri ubuhungiro bwanjye,
uri umunara ukomeye nihishamo abanzi.
5 Icyampa nkibera mu ihema ryawe,
icyampa ukambera ubuhungiro ukambundikira.
Kuruhuka.
6 Koko Mana, wumvise imihigo naguhigiye,
wampaye umunani wagenewe abakubaha.
7 Ongerera umwami iminsi yo kurama,
azarambe uko ibihe bihaye ibindi,
8 Mana, umuhe guhora aganje ku ngoma,
ineza yawe n’umurava wawe bijye bimurinda.
9 Ubwo ni bwo nzajya mpora nkuririmba,
buri munsi nguhigure imihigo nahize.