Zab 64

Imana ihana abavuga abandi nabi

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni zaburi ya Dawidi.

2 Mana, wumve amaganya yanjye,

unkize umwanzi untera ubwoba.

3 Undinde abagome bangambanira,

undinde n’agatsiko k’abagizi ba nabi.

4 Batyaza akarimi kakamera nk’inkota ityaye,

amagambo yabo akomeretsa nk’imyambi,

5 bayakomerekesha rwihishwa indakemwa,

ntibatinya kuyivuga nabi bayitunguye.

6 Bashyigikirana mu bibi bavuga,

bahuza umugambi wo gutega imitego rwihishwa,

baribwira bati: “Ntawe uzigera abimenya.”

7 Banoganya umugambi wo kurenganya,

baravuga bati: “Umugambi wacu turawuboneje!”

Erega birakomeye gutahura amayeri y’umuntu!

8 Ariko Imana izabarasa imyambi yayo,

izabakomeretsa ibatunguye,

9 ibyo bavuze bizabagaruka barimbuke,

ubibonye wese azabazunguriza umutwe.

10 Bene muntu bose bazashya ubwoba,

bazasobanukirwa ibyo Imana igirira abantu,

batangaze ibyo yakoze.

11 Intungane niyishimire Uhoraho,

nabe ari we ihungiraho,

abafite imitima iboneye bose nibamusingize!