Imana ni yo itanga umusaruro utubutse
1 Indirimbo y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni zaburi ya Dawidi.
2 Mana, ukwiye gusingizwa muri Siyoni,
ukwiye guhigurwa imihigo wahigiwe.
3 Wita ku masengesho y’abakwambaza,
ni yo mpamvu abantu bose bakugana.
4 Ibicumuro byacu byaradushegeshe,
ariko wowe warabitubabariye.
5 Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza,
ukamucumbikira mu rugo rw’Ingoro yawe.
Tuzahāga ibyiza biboneka iwawe,
mu Ngoro yakweguriwe.
6 Mana Mukiza wacu, uri intungane,
utugoboka ukoresheje ibikorwa bihambaye.
Abatuye ku mpera z’isi ni wowe biringira,
abatuye mu birwa by’iyo gihera na bo ni uko.
7 Ni wowe washimangiye imisozi,
wayishimangije ububasha n’imbaraga byawe.
8 Uhosha inyanja zarubiye n’imihengeri yazo,
uhosha n’imidugararo y’abanyamahanga.
9 Abatuye iyo gihera barakubaha kubera ibitangaza wakoze,
ab’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba watumye bakuvugiriza impundu.
10 Mana, wita ku isi ukayivubira imvura,
uyihundazaho ubukungu,
imigezi yawe uyisendereza amazi,
ugaha abantu ibyo kubatunga.
Dore uko wateguye ubutaka:
11 wagushije imvura mu buhinge,
wayujuje mu mayogi isomya ubutaka,
umeza imbuto zibutewemo.
12 Watugiriye neza uduha umusaruro utubutse,
wanyanyagije ibisarurwa mu nzira abasarura banyuramo.
13 Wagushije imvura mu butayu inzuri ziratōha,
udusozi na two tumeraho ibyatsi n’indabyo.
14 Inzuri zizimagizwa n’imikumbi,
imibande itwikirwa n’imirima y’ingano,
ibintu byose birishima biririmba biranguruye!