Zab 66

Ibisingizo by’Imana igenga byose

1 Iyi ndirimbo ni zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi.

Mwa batuye ku isi mwese mwe,

nimuvugirize Imana impundu.

2 Nimuririmbe ikuzo ryayo,

nimuyisingize muyiheshe n’ikuzo.

3 Mubwire Imana muti:

“Erega ibyo wakoze biratangaje!

Abanzi bawe barabebera kubera ububasha bwawe buhambaye.

4 Abatuye ku isi bose bakwikubita imbere,

barakuririmba, koko barakuririmba.”

Kuruhuka.

5 Nimuze mwirebere ibyo Imana yakoze,

ibyo igirira bene muntu biratangaje.

6 Yagomeye Inyanja y’Uruseke,

yakamije n’uruzi rwa Yorodani,

ba sogokuruza bambukira ahumutse.

Nimucyo rero twishimire ibyo yakoze.

7 Imana ihora iganje kubera ububasha bwayo

abanyamahanga ibahozaho ijisho,

ntihakagire ibyigomeke biyigomekaho.

Kuruhuka.

8 Mwa banyamahanga mwe, nimusingize Imana yacu,

nimuyihimbaze muranguruye amajwi.

9 Yaraturinze ntitwapfa,

yaradukomeje ntitwahungabana.

10 Mana, waducishije mu bigeragezo,

watuboneje nk’uboneza ifeza.

11 Watugushije mu mutego,

waduhekesheje imitwaro iremereye.

12 Waduteje abarwanira ku mafarasi batunyura hejuru,

watunyujije mu muriro no mu mazi.

Nyamara ibyo byose warabidukijije,

uduha ishya n’ihirwe.

13 Nzazana ibitambo bikongorwa n’umuriro mu Ngoro yawe,

nzabizana nguhigure imihigo,

14 ni jye ubwanjye wayihize,

nyisezerana ngeze mu makuba.

15 Nzagutura ibitambo bikongorwa n’umuriro,

ari byo bitambo by’amatungo abyibushye,

nzagutura n’umubabwe w’amasekurume y’intama,

ngutambire n’ikimasa n’amasekurume y’ihene.

Kuruhuka.

16 Mwa bubaha Imana mwese mwe,

nimuze mutege amatwi mwumve,

mbatekerereze ibyo yankoreye.

17 Nayitakambiye nyitabaza,

nkomeza no kuyisingiza.

18 Iyo nza kugundira ibyaha byanjye,

Nyagasani Imana ntaba yaranyumvise,

19 ariko dore yaranyumvise,

yita ku masengesho yanjye.

20 Imana nisingizwe,

ntiyirengagije amasengesho yanjye,

ntiyaretse kungirira neza.