Amoko yose nasingize Imana
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni indirimbo iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga.
2 Mana, utugirire imbabazi uduhe umugisha,
uturebane impuhwe.
Kuruhuka.
3 Abo ku isi yose bamenye ibyo ushaka,
abo mu mahanga yose bahabwe agakiza kawe.
4 Mana, abantu b’amoko yose nibagusingize,
abantu bose nibagusingize.
5 Amahanga yose niyishime avuze impundu,
amoko yose uyacira imanza zitabera,
koko ni wowe ugenga amahanga yo ku isi.
Kuruhuka.
6 Mana, abantu b’amoko yose nibagusingize,
abantu bose nibagusingize.
7 Ubutaka bwararumbutse,
Imana ari yo Mana yacu izajya iduha umugisha.
8 Imana izajya iduha umugisha,
abatuye no ku mpera z’isi bazayubaha.