Gusabira umwami umugisha
1 Zaburi y’Umwami Salomo.
Mana, uhe umwami kuba intabera nkawe,
uwo mwana w’umwami umugire intungane nkawe!
2 Azaciraubwoko bwawe imanza zitunganye,
abanyamibabaro bo mu bwoko bwawe azabarenganura.
3 Imisozi n’utununga bizazanira abantu ishya n’ihirwe,
bizaribazanira kubera ubutungane bwe.
4 Umwami azarenganura rubanda rugufi,
azarokora abakene,
azatsemba ababakandamiza.
5 Mana, nk’uko izuba n’ukwezi bihoraho,
abe ari ko abantu bazajya bahora bakubaha.
6 Umwami azagira neza amere nk’imvura igwa mu mirima,
azamera nk’imvura y’urujojo isomya ubutaka.
7 Ku ngoma ye intungane zizagubwa neza,
amahoro azasagamba ahoreho nk’uko ukwezi guhoraho.
8 Azategeka ahereye ku nyanja imwe ageze ku yindi,
azahera no ku ruzi rwa Efurati ageze ku mpera z’isi.
9 Abatuye mu butayu bazamwunamira,
abanzi be bazamupfukama imbere bakoze umutwe ku butaka.
10 Abami b’i Tarushishin’abo mu birwa bya kure,
bazamwoherereza impano,
abami b’i Sheba n’ab’i Seba,
na bo bazamutura amaturo.
11 Abami bose bazamwikubita imbere,
amahanga yose azamuyoboka.
12 Azagoboka umukene umutabaje,
azagoboka n’umunyabyago utagira kivurira.
13 Azagirira impuhwe abanyantegenke n’abakene,
abakene azabakiza urupfu.
14 Azabakiza agahato n’urugomo,
azabakiza kuko bafite agaciro kuri we.
15 Umwami arakabaho!
Abantu nibamuture zahabu yo muri Sheba,
bajye bamusabira umugisha umunsi wose,
bahore bamusengera iteka.
16 Igihugu kizarumbuka ingano nyinshi,
izo mu mpinga y’imisozi zizavuna sambwe,
zizarumbuka nk’izo ku misozi ya Libani.
Abatuye imijyi bazagubwa neza,
bazatohagira nk’ubwatsi bwo mu gasozi.
17 Umwami azogera iteka ryose!
Nk’uko izuba rihoraho,
izina rye ni ko rizahora ryogeye,
abantu azabahesha umugisha,
amahanga yose azamwita umunyehirwe.
18 Uhoraho Imana nasingizwe,
Imana ya Isiraheli nisingizwe,
ni yo yonyine ikora ibitangaza.
19 Imana nyir’ikuzo nisingizwe iteka ryose,
nikuzwe mu isi yose!
Amina! Amina!
20 Aha ni ho amasengesho ya Dawidi mwene Yese arangiriye.