Zab 73

Amaherezo y’abagome

1 Zaburi ya Asafu.

Koko Imana igirira neza Abisiraheli,

igirira neza n’abafite imitima iboneye.

2 Ariko jyewe nari ngiye kureka kwiringira Imana,

ndetse habuze gato ngo ndeke kuyigirira icyizere,

3 nabonaga abirasi n’abagome baguwe neza,

bityo nkabagirira ishyari.

4 Bene abo bapfa batigeze bahangayika,

usanga ari ibihonjoke.

5 Imiruho abantu bagira bo ntibayizi,

ingorane abandi bagira bo ntizibageraho.

6 Ubwirasi bwabo ni nk’ubw’abanigirije imikufi,

nk’uko umuntu ahora yambaye imyambaro,

ni ko na bo bahorana urugomo.

7 Abo bantu b’ibihonjoke bahora bari maso,

ibibi bagambirira mu mutima birakabije.

8 Basuzugura abandi ndetse bagacura inama zo kubagirira nabi,

ubwirasi bubatera gukandamiza abandi.

9 Bahangara gutuka Imana nyir’ijuru,

nta n’umuntu wo ku isi batavuga nabi.

10 Iyo ubwoko bwayo bubonye ibyo byose,

bugarukira abo birasi bukabakurikiza,

bugotomera ibyo bavuga nk’ugotomera amazi.

11 Abirasi baravuga bati:

“Imana ntizi ibyo dukora!

Ese ubundi Usumbabyose hari icyo yiyiziye?”

12 Dore nawe abo bagome bahora badamaraye,

umutungo wabo na wo uriyongera.

13 None se byamariye iki kuba inyangamugayo?

Byamariye iki gukora imihango yo kwihumanura?

14 Mana, buri munsi mpura n’ibindushya,

buri gitondo urancyaha.

15 Iyo nza kuvuga nk’ibyo bavuga,

nari kuba nshebeje abana bawe.

16 Nagerageje gusobanukirwa n’ibyo,

ariko nasanze bindenze,

17 Mana, byarandenze kugeza ubwo ngeze mu Ngoro yawe,

ni bwo nasobanukiwe iby’amaherezo y’abagome.

18 Koko wabashyize aharindimuka,

uhabahananture.

19 Mbega ukuntu ubatera ubwoba!

Mu kanya gato urabatsembye bashiraho!

20 Nk’uko umuntu ahinyura inzozi yarose,

Nyagasani, ni ko nawe ubahinyura iyo ubahagurukiye.

21 Igihe nari mfite ishavu,

igihe ishyari ryari rinshenguye umutima,

22 nari meze nk’injiji nta cyo nzi,

ndi nk’inka ntagusobanukirwa.

23 Nubwo bimeze bityo ntiwantereranye,

wamfashe ukuboko kw’indyo uranyiyegereza.

24 Ungira inama ukanyobora,

amaherezo uzanyakīra mu ikuzo ryawe.

25 Nta wundi wava mu ijuru ngo angoboke keretse wowe,

ku isi na ho nta kindi nakwifuza ngufite.

26 Nshobora kugira intege nke ngacogora,

ariko wowe Mana, uri urutare nisunze,

ni wowe munani wanjye iteka ryose.

27 Koko abagutezukaho bazarimbuka,

abaguhemukaho bose uzabatsemba.

28 Nyamara Mana, kwibanira nawe ni byo bīnogera,

Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpungiraho,

nzajya namamaza ibyo wakoze byose.