Zab 75

Imana ni intabera

1 Indirimbo y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura”. Ni zaburi ya Asafu.

2 Mana turagushimira,

turagushimira ko utuba bugufi,

turamamaza ibyo wakoze bitangaje.

3 Waravuze uti:

“Igihe nateganyije kizagera,

jye ubwanjye nzacira abantu imanza zitabera.

4 Isi ishobora gutingita,

abayituye bose bagacikamo igikuba,

ariko ni jye wayishimangiye ku mfatiro zayo.

Kuruhuka.

5 Abirasi ndababwira nti: ‘Nimureke kwirata’,

abagome nti: ‘Ntimukirate imbaraga zanyu.

6 Koko ntimugakabye kwirata imbaraga zanyu,

ntimukavuge mushinze ijosi.’ ”

7 Ikuzo ry’umuntu ntirituruka iburasirazuba,

ntirinaturuka iburengerazuba cyangwa se mu butayu.

8 Ahubwo Imana yonyine ni yo igena byose,

icisha umwe bugufi, undi ikamuha ikuzo.

9 Uhoraho afite igikombe mu ntoki,

cyuzuye inzoga y’umubira ari yo burakari bwe.

Ayisukira abagome bose bo ku isi,

barayinywa bakayīranguza.

10 Ariko jye nzamamaza Imana ya Yakobo,

nzahora nyiririmba.

11 Izatsemba imbaraga z’abagome,

naho intungane izazongerera imbaraga.