Zab 76

Imana ikwiye gutinywa

1 Indirimbo y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni zaburi ya Asafu.

2 Imana izwi mu Bayuda,

ni ikirangirire mu Bisiraheli.

3 Ihema ryayo rishinzwe i Salemu,

inzu yayo iri i Siyoni.

4 Aho ni ho yavunaguriye intwaro z’intambara,

ari zo myambi yaka umuriro n’ingabo n’inkota.

Kuruhuka.

5 Mana, ufite ubwiza burabagirana,

ufite ubwiza buruta ubw’imisozi yabayeho kuva kera.

6 Watumye ingabo z’abanzi zinyagwa ibyazo,

zarasinziriye zigendanirako,

izo ntwari zose ntizashoboye kwirengera.

7 Mana ya Yakobo, igihe wivuganaga abo banzi,

amafarasi n’amagare by’intambara byabuze ababiyobora.

8 Erega wowe ubwawe ukwiye gutinywa!

Ni nde wahangara kuguhagarara imbere warakaye?

9 Uri mu ijuru waciye iteka,

abatuye isi babyumvise baratinya baratuza.

10 Mana, wahagurukiye guca imanza,

ukiza aboroheje bose bo ku isi.

Kuruhuka.

11 Koko n’abanyaburakari bazagusingiza,

abarokotse uburakari bwawe bazagukorera umunsi mukuru.

12 Nimuhigire imihigo Uhoraho Imana yanyu,

iyo mihigo muyihigure.

Mwa bashengerera Imana ikwiye gutinywa mwe, nimuyiture amaturo.

13 Abatware yabakuye umutima,

abami bo ku isi barayitinya.