Zab 77

Kuzirikana ibyo Imana yakoze

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni iya Yedutuni ikaba n’iya Asafu.

2 Ndatakira Imana n’ijwi rirenga,

ndatakira Imana ngo inyiteho.

3 Igihe nari mu kaga natakambiye Nyagasani,

nijoro mwambaza mutegeye amabokosinacogora,

ariko sinashize umubabaro.

4 Nibutse Imana bituma nsuhuza umutima,

nyitekereje bituma ncika intege.

Kuruhuka.

5 Mana, watumye ntagoheka,

nahagaritse umutima mbura icyo mvuga.

6 Natekereje uko byari bimeze mu minsi ya kera,

natekereje uko byari bimeze mu myaka yashize.

7 Nijoro nibutse indirimbo najyaga ndirimba,

bimbana byinshi ndibaza nti:

8 “Mbese Nyagasani yaturetse burundu?

Ese ntazongera kutwitaho ukundi?

9 Mbese imbabazi ze zagiye buheriheri?

Ese amasezerano ye yayasheshe burundu?

10 Mbese Imana yibagiwe kutugirira imbabazi?

Ese uburakari bwayo bwatumye itatugirira impuhwe?”

Kuruhuka.

11 Nuko ndibwira nti: “Ikinshengura ni iki:

Isumbabyose yatuvanyeho amaboko.”

12 Uhoraho, nzajya nzirikana ibyo wakoze,

koko nzajya nzirikana ibitangaza wakoze kera.

13 Nzahora nibuka ibyo wakoze byose,

ibigwi byawe nzabihoza ku mutima.

14 Mana, imigenzereze yawe ntigira amakemwa,

nta yindi mana ihwanye nawe.

15 Ni wowe Mana ikora ibitangaza,

wagaragarije amahanga ububasha bwawe.

16 Ubwoko bwawe wabuvanye mu buja ku mbaraga,

ubwo bwoko ni abakomoka kuri Yakobo na Yozefu.

Kuruhuka.

17 Mana, amazi yagukubise amaso,

yagukubise amaso aribirindura,

ay’ikuzimu yiteragura hejuru.

18 Ijuru risuka imvura y’umurindi,

inkuba zihindira mu bicu,

imirabyo irabiriza impande zose.

19 Ngo inkuba zihinde, imirabyo iramurika,

isi iratingita ihinda umushyitsi.

20 Wihangiye inzira mu nyanja,

waciye akayira mu mazi maremare,

ntihagira umenya aho unyuze.

21 Wayoboye ubwoko bwawe nk’uyobora umukumbi,

wabuyoboresheje Musa na Aroni.