Ikuzo ry’Imana n’icyubahiro yahaye umuntu
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga w’i Gati. Ni zaburi ya Dawidi.
2 Uhoraho Mwami wacu,
erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose,
icyubahiro cyawe ukigaragariza ku ijuru!
3 Imvugo y’ibitambambuga n’iy’abana bonka uyitsindisha abakurwanya,
icecekesha abanzi n’abahōra inzigo.
4 Iyo nitegereje ijuru wiremeye,
nkitegereza ukwezi n’inyenyeri warishyizeho,
5 ndibaza nti “Umuntu ni iki byatuma umuzirikana,
ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho?”
6 Mana, habuzeho gato ngo umuntu umugire nkawe,
wamutamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro.
7 Wamuhaye gutegeka ibyo waremye,
byose urabimuha kugira ngo abigenge.
8 Wamuhaye kugenga amatungo magufi n’amaremare,
umuha kugenga n’inyamaswa zo mu gasozi,
9 n’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu mazi;
n’ibindi biremwa byose biyabamo.
10 Uhoraho Mwami wacu,
erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose!