Imana icyaha abaca imanza zibera
1 Zaburi ya Asafu.
Imana iganje mu ikoraniro rinini,
yacyashye abacamanza bigira nk’imanaiti:
2 “Nimurekere aho guca imanza zibera,
mwe kugira abagome abere.
Kuruhuka.
3 Nimurenganure abanyantegenke n’impfubyi,
murengere abanyamibabaro n’abakandamizwa.
4 Nimutabare abanyantegenke n’abakene nyakujya,
mubakize amaboko y’abagome.
5 “Abo banyantegenke n’abakenenta cyo biyiziye,
nta n’icyo basobanukiwe,
bararindagiye ni mu gicuku,
erega ibintu byaracitse!
6 Naravuze nti: ‘Muri imana,
mwese muri n’abana b’Isumbabyose.’
7 Nyamara muzapfa rumwe na bene muntu,
muzakurwaho nk’umutware uwo ari we wese.”
8 Mana, haguruka urenganure isi,
koko amahanga yose ni ayawe!