Zab 84

Indirimbo y’abagenzi bagiye i Yeruzalemu

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga w’i Gati. Ni zaburi y’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.

2 Uhoraho Nyiringabo,

mbega ukuntu Ingoro yawe iteye ubwuzu!

3 Uhoraho, ndifuza cyane kugera mu rugo rw’Ingoro yawe,

Mana nyir’ubuzima, ndagusingiza mbikuye ku mutima.

4 Uhoraho Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye,

ibishwi byabonye ubwugamo mu Ngoro yawe,

intashya na zo ziyarikiye ibyari hafi y’intambiro zawe,

zibona aho zishyira ibyana byazo.

5 Hahirwa abibera mu Ngoro yawe,

bahora bagusingiza!

Kuruhuka.

6 Hahirwa abantu bakwisunga,

hahirwa abahoza umutima ku rugendo rujya i Siyoni.

7 Iyo barombereje igikombe cya Baka,

Imana igitoboramo amasōko,

igiha umugisha ikakigushamo imvura y’umuhindo.

8 Uko bacuma urugendo ni ko barushaho kugira imbaraga,

nibagera i Siyoni baziyereka Imana.

9 Uhoraho Mana Nyiringabo, ita ku masengesho yanjye,

Mana ya Yakobo, tega amatwi unyumve.

Kuruhuka.

10 Mana, uhīre umwami uturengera,

utoneshe uwo wimikishije amavuta.

11 Kumara umunsi umwe mu rugo rw’Ingoro yawe,

bindutira kumara iminsi igihumbi ahandi hantu.

Mana yanjye, nahitamo kunambira ku muryango w’Ingoro yawe,

aho gucumbika mu mazu y’abagome.

12 Uhoraho Imana ni nk’izuba rituvira,

ni nk’ingabo idukingira.

Uhoraho agira ubuntu, atanga n’ikuzo,

indakemwa nta cyiza azima.

13 Uhoraho Nyiringabo,

hahirwa umuntu ukwiringira!