Zab 85

Uhoraho atanga amahoro

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni iy’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.

2 Uhoraho, wagiriye neza igihugu cyawe,

wagaruye abakomoka kuri Yakobo bari barajyanywe ho iminyago.

3 Ubwoko bwawe wabuhanaguyeho ibicumuro byabwo,

ububabarira ibyaha byabwo byose.

Kuruhuka.

4 Wacubije umujinya wawe wose,

waretse uburakari bwawe bukaze.

5 Mana Umukiza wacu, utugarure,

shira uburakari udufitiye.

6 Mbese uzahora uturakariye?

Ese uzahorana umujinya ibihe byose?

7 Mbese ubwoko bwawe ntuzongera kuduhembura,

tukongera kwishima ari wowe tubikesha?

8 Uhoraho, tugirire imbabazi,

ngwino udukize.

9 Reka numve icyo Uhoraho Imana ivuga:

itangaje amahoro ku bwoko bwayo bw’indahemuka,

icyakora ntibuzongere kugira ubupfu.

10 Koko abayubaha ibahora bugufi ngo ibakize,

ikuzo ryayo rizahora mu gihugu cyacu.

11 Urukundo n’umurava bizahurirana,

ubutungane n’amahoro bisābāne,

12 umurava uzasagamba ku isi,

ubutungane buturuke mu ijuru.

13 Koko Uhoraho azatanga ishya n’ihirwe,

ubutaka bwacu burumbuke.

14 Ubutungane buzamugenda imbere,

buzamutegurira inzira azanyuramo.