Siyoni ni inkomoko y’abantu bose
1 Iyi ndirimbo ni zaburi y’abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.
Uhoraho yashinze umurwa we ku misozi yitoranyirije.
2 Uhoraho akunda umurwa wa Siyoni,
awukunda kurusha ahandi hantu hose muri Isiraheli.
3 Wa murwa w’Imana we,
ibikuvugwaho biguhesha ikuzo.
Kuruhuka.
4 Abanyamisiri n’Abanyababiloniya ni bamwe mu banyemeye,
Abafilisiti n’Abanyatiri n’Abanyakushi,
buri wese yavukiye mu gihugu cy’iwabo.
5 Naho ku byerekeye Siyoni,
bizavugwa ko umuntu wese ari ho akomoka.
Usumbabyose ni we uzahashyigikira.
6 Uhoraho abarura abantu b’amoko yose,
akandika ati: “Kavukire ya buri wese ni i Siyoni.”
Kuruhuka.
7 Abaririmbyi n’ababyinnyi bariyamirira bati:
“Siyoni we, ni wowe sōko y’imigisha yacu yose!”