Imana ishinjwa kudasohoza Isezerano ryayo
1 Igisigo gihanitse cy’Umuzera Etani.
2 Uhoraho, nzahora nkuririmba ndata ineza yawe,
nzogeza umurava wawe uko ibihe bihaye ibindi.
3 Koko ndavuga nti:
“Ineza yawe ihora ikomeye iteka ryose,
umurava wawe wawushimangiye mu ijuru.”
4 Waravuze uti:
“Nagiranye Isezerano n’uwo nitoranyirije,
nsezeranira uwo mugaragu wanjye Dawidi nti:
5 ‘Abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma,
ingoma yawe nzayishimangira uko ibihe bihaye ibindi.’ ”
Kuruhuka.
6 Uhoraho, mu ijuru baragusingiza kubera ibitangaza wakoze,
ikoraniro ry’abaziranenge baho riragusingiza kubera umurava wawe.
7 Uhoraho, nta wo mu ijuru wagereranywa nawe,
Uhoraho, nta n’indi mana ihwanye nawe.
8 Mana, ikoraniro ry’abaziranenge rirakubaha cyane,
utinyitse kurusha abagukikije bose.
9 Uhoraho Mana Nyiringabo,
nta we muhwanyije imbaraga,
Uhoraho, uri umunyamurava muri byose.
10 N’iyo inyanja yarubiye wowe irakumvira,
n’iyo imihengeri yayo yahagurutse wowe urayihosha.
11 Ni wowe wajanjaguye Abanyamisiriurabica,
kubera imbaraga zawe abanzi bawe ubakwiza imishwaro.
12 Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe,
isi n’ibiyiriho ni wowe wabihanze.
13 Ni wowe waremye ibyo mu majyaruguru n’ibyo mu majyepfo,
umusozi wa Taboru n’uwa Herumoniirakwishimira.
14 Ukuboko kwawe gufite imbaraga,
ukuboko kwawe kw’indyo gufite ububasha buhebuje.
15 Ubutegetsi bwawe bushingiye ku butungane no ku butabera,
uhorana ineza ugacisha no mu kuri.
16 Uhoraho, hahirwa abantu bimenyereje kukuvugiriza impundu,
uhora ubarebana impuhwe.
17 Biriza umunsi bishimye ari wowe babikesha,
baterwa ishema n’ubutungane bwawe.
18 Ni wowe bakesha icyubahiro n’imbaraga,
ni wowe ugwiza ububasha bwabokubera ko ubatonesha.
19 Uhoraho Muziranenge wa Isiraheli,
umwami wacu ni wowe tumukesha,
ni we ngabo idukingira ikomoka kuri wowe.
Amasezerano y’Imana kuri Dawidi
20 Kera wabwiriye indahemuka zawe mu ibonekerwa uti:
“Nahaye intwari imbaraga,
nitoranyirije umusore muri rubanda muha ikuzo.
21 Niboneye umugaragu wanjye Dawidi,
namwimikishije amavuta yagenewe kumurobanura.
22 Nzamuramiza ukuboko kwanjye,
ni koko ukuboko kwanjye kuzamukomeza.
23 Nta mwanzi uzamutungura,
nta mugome uzamuhangara.
24 Nzajanjagura ababisha be yirebera,
abanzi be nzabatsemba.
25 Nzamubera umunyamurava mugirire neza,
ni jye uzagwiza imbaraga ze.
26 Nzamuha gutegeka ageze ku nyanja,
agire ububasha ageze ku nzuzi.
27 Azanyambaza agira ati:
‘Uri Data ukaba n’Imana yanjye,
uri urutare runkingira uri n’Umukiza wanjye.’
28 Nanjye nzamufata nk’impfura yanjye,
nzamurutisha abami bose bo ku isi.
29 Nzamugirira neza iteka ryose,
nubahiriza Isezerano ridahinyuka namusezeranyije.
30 Abamukomokaho bazahora basimburana ku ngoma ye,
ingoma ye izahoraho nk’uko ijuru rihoraho.
31 “Ariko abamukomokaho nibareka Amategeko yanjye,
nibadakurikiza ibyemezo nafashe,
32 nibarenga ku mateka natanze,
ntibite ku mabwiriza yanjye,
33 nzafata inkoni mbahanire ibyaha byabo,
mbakubite mbahora ibicumuro byabo.
34 Nyamara sinzareka kugirira Dawidi neza,
nzakomeza kumubera umunyamurava.
35 Sinzica Isezerano ryanjye,
sinzisubiraho ku ijambo navuze.
36 Rimwe na rizima narahiye izina ryanjye riziranenge
nti: ‘Sinzigera mpemukira Dawidi.
37 Abamukomokaho bazahora basimburana ku ngoma ye,
ingoma ye izahoraho nk’uko izuba rihoraho,
38 ihoreho iteka nk’uko ukwezi guhoraho.’
Mu ijuru hari umuhamyaw’indahemuka ubyemeza.”
Kuruhuka.
Kurizwa no gutsindwa ku mwami
39 Ariko warakariye uwo wimikishije amavuta,
waramuhinyuye uramureka.
40 Wishe Isezerano wasezeranyije umugaragu wawe,
ikamba rye urijugunya hasi uritesha agaciro.
41 Waciye ibyuho mu rukuta ruzengurutse umurwa we,
ibigo ntamenwa bye ubigira amatongo.
42 Abahisi n’abagenzi bose baramusahuye,
abo mu bihugu bahana imbibi baramukwena.
43 Wateye inkunga abanzi be,
ushimisha ababisha be.
44 Intwaro ze wazihinduye imburamumaro,
ntiwamuteye inkunga ari ku rugamba.
45 Wamunyaze icyubahiro cye,
intebe ye ya cyami uyitembagaza hasi.
46 Watumye asaza imburagihe,
utuma akorwa n’ikimwaro.
Kuruhuka.
Isengesho risaba gutabarwa
47 Uhoraho, uzahora wihisha ugeze ryari?
Uzageza ryari kugira uburakari bukaze?
48 Uzirikane ko igihe cyo kubaho kwanjye ari kigufi,
uzirikane ko ubuzima wahaye bene muntu bose nta cyo bumaze.
49 Ni nde muntu wabaho ntapfe?
Ni nde wakwikiza urupfu ntajye ikuzimu?
Kuruhuka.
50 Nyagasani, za mbabazi wagiraga kera zagiye he?
Isezerano ridahinyuka wasezeranyije Dawidi ryaheze he?
51 Nyagasani, zirikana ibitutsi abagaragu bawe dutukwa,
zirikana ko nihanganiye ibitutsi by’abanyamahanga bose.
52 Uhoraho, koko abanzi bawe batuka umwami wimikishije amavuta,
aho agiye hose baramutuka.
53 Uhoraho nasingizwe iteka ryose.
Amina! Amina!