Zab 9

Uhoraho arenganura abanyamibabaro n’abaryamiwe

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa mu majwi ahanitse. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Uhoraho, reka ngusingize mbikuye ku mutima,

namamaze ibitangaza wakoze.

3 Reka nkwishimire nitere hejuru,

nkuririmbe wowe Usumbabyose.

4 Abanzi banjye bagukubise amaso basubira inyuma,

baragwa barimbukira imbere yawe.

5 Wicara ku ntebe yawe ugaca imanza zitabera,

nanjye wanciriye urubanza urandenganura.

6 Wacyashye abanyamahanga urimbura abagome,

ntibazongera kwibukwa iteka ryose.

7 Abanzi bashizeho barimbutse burundu,

imijyi yabo warayishenye nta wuzongera kubibuka.

8 Nyamara Uhoraho we azahora aganje,

yateye intebe ye y’ubucamanza,

9 abatuye ku isi abategekesha ubutungane,

amahanga ayacira imanza zitabera.

10 Uhoraho ni ubuhungiro bw’abarengana,

ni we buhungiro mu gihe cy’amakuba.

11 Uhoraho, abakumenye barakwiringira,

ntiwigera utererana abakugana.

12 Nimuririmbire Uhoraho uganje i Siyoni,

mumenyeshe abanyamahanga ibikorwa bye.

13 Aryoza abicanyi amaraso y’abo bishe,

abo bishwe ahora abibuka,

ntiyibagirwa abanyamibabaro bamutakira.

14 Uhoraho, ungirire impuhwe,

urebe uko abanzi banjye bantoteza,

unkure mu nzāra z’urupfu.

15 Ubwo ni bwo nzaririmba ibigwi byawe,

mbiratire abatuye i Siyoni,

nishimire ko wankijije.

16 Abanyamahanga bacukuye urwobo,

ariko baba ari bo barugwamo,

bafatwa n’umutego ubwabo bateze.

17 Uhoraho yagaragaje ko ari intabera,

agusha abagome mu mutego bateze.

Umurya w’inanga. Kuruhuka.

18 Abagome bajya ikuzimu,

abanyamahanga bose batemera Imana na bo ni ho bajya.

19 Nyamara abakene ntibazigera bibagirana,

aboroheje ntibazigera babura icyizere.

20 Uhoraho hagurukira abagome be gutsinda,

abanyamahanga ubahe ibihano bibakwiye.

21 Uhoraho, ubateze ubwoba,

abo banyamahanga bamenye ko ari abantu buntu.

Kuruhuka.