Zab 90

Umuntu arapfa, Imana yo ihoraho

1 Isengesho rya Musa, umuntu w’Imana.

Nyagasani, uko ibihe bihaye ibindi,

wagiye utubera ubuhungiro.

2 Imisozi itarabaho, utararema isi n’ibiyiriho,

kuva kera kose ukageza iteka ryose uhora uri Imana.

3 Ni wowe uhindura abantu umukungugu,

ubwira bene muntu gusubira mu gitaka.

4 Erega imyaka igihumbi kuri wowe ni igihe kigufi,

ihwanye n’umunsi w’ejo hashize,

ihwanye n’igice cy’ijoro rikeye.

5 Abantu urabakukumba bagashira nk’ibitotsi.

Bameze nk’ibyatsi bitoshye mu gitondo.

6 Mu gitondo biratōha bigakura,

nimugoroba bikaraba bikuma.

7 Dore uburakari bwawe buratumaze,

umujinya wawe udutera ubwoba.

8 Ibicumuro byacu uhora ubyibuka,

ibyaha dukora rwihishwa byose urabitahura.

9 Erega nta munsi wira utaturakariye,

nta mwaka turangiza tutaganya!

10 Imyaka turama ni mirongo irindwi,

twakabya kurama ikaba mirongo inani,

nyamara ibyiza byayo twakwirata ni imiruho n’imibabaro.

Imyaka ishira vuba urupfu rukatujyana.

11 Nta wabasha kumenya uburakari bwawe bukaze,

nyamara abakubaha barusha abandi kubumenya.

12 Ujye uduha kwibuka ko iminsi yacu ibaze,

bityo tuzaba abanyabwenge.

13 Uhoraho, uzageza ryari kwanga kwigarura?

Abagaragu bawe utugirire impuhwe.

14 Uko bukeye ujye udusesuraho ineza yawe,

ni bwo buri munsi tuzajya twishima tuvuze impundu.

15 Ya minsi myinshi wadutejemo amakuba,

na ya myaka myinshi twagiriyemo akaga,

ubidushumbusheho igihe cyo kwishima kingana na byo.

16 Abagaragu bawe utugaragarize ibikorwa byawe,

urubyaro rwacu urugaragarize ikuzo ryawe.

17 Nyagasani Mana yacu, udutoneshe,

udushyigikirire ibyo dukora,

koko ushyigikire ibyo dukora.