Kurindwa n’Imana Isumbabyose
1 Umuntu uba mu bwihisho bw’Isumbabyose,
aryama arinzwe n’Imana Nyirububasha.
2 Reka mbwire Uhoraho nti:
“Uri ubuhungiro bwanjye umbera n’ikigo ntamenwa,
ni wowe Mana yanjye nizera.”
3 Koko ni yo izakurinda umutego umwanzi agutega,
ikurinde n’icyorezo gitsemba abantu.
4 Uzayihungiraho ikurinde,
ikubundikire nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo,
umurava wayo ni nk’ingabo nto n’inini zigukingira.
5 Ntuzigera utinya igitera ubwoba cya nijoro,
nta n’ubwo uzatinya imyambi bakurasa ku manywa.
6 Ntuzigera utinya icyorezo gitera mu gicuku,
nta n’ubwo uzatinya mugiga itsemba abantu ku manywa y’ihangu.
7 Nubwo abantu igihumbi bagwa iruhande rwawe,
ndetse nubwo baba ibihumbi icumi baguye iburyo bwawe,
ibyo byago wowe ntibizakugeraho.
8 Uzabyitegereza gusa,
wirebere igihano cy’abagome.
9 Wagize Uhoraho ubuhungiro bwawe,
Isumbabyose uyigira ubwihisho bwawe.
10 Bityo nta kibi kizakugeraho,
nta n’icyago kizagera aho utuye.
11 Izagutegekera abamarayika bayo,
bazakurinda aho unyura hose,
12 bazakuramira mu maboko yabo,
kugira ngo udasitara ku ibuye.
13 Uzakandagira intare n’incira,
we kugira icyo uba,
uzaribata icyana cy’intare n’ikiyoka,
bye kugira icyo bigutwara.
14 Uhoraho arakuvugaho ati:
“Kuko atatezutse kunkunda nzamukiza ayo makuba,
nzamurinda kuko yemera uwo ndi we.
15 Nantabaza nzamutabara,
nagira amakuba sinzamutererana,
nzamukiza akaga muheshe icyubahiro.
16 Nzamwitura kurama anyurwe,
nzamuha agakiza kanjye.”