Indirimbo y’umuntu w’intungane
1 Iyi zaburi ni indirimbo iririmbwa ku munsi w’isabato.
2 Uhoraho, ni byiza kugusingiza,
Mana Isumbabyose, ni byiza kukuririmba.
3 Ni byiza gutangaza ineza yawe buri gitondo,
ni byiza gutangaza umurava wawe buri joro.
4 Tukuririmbe hacurangwa inanga y’imirya icumi n’inanga nyamuduri,
hacurangwa n’umurya w’inanga y’indoha.
5 Uhoraho, ibyo ukora biranshimisha,
ibikorwa byawe bintera kukuvugiriza impundu.
6 Uhoraho, mbega ukuntu ibikorwa byawe bikomeye!
Mbega ukuntu ibitekerezo byawe bihanitse!
7 Abantu b’ibicucu ntibabimenya,
injiji ntizibisobanukirwa.
8 Nubwo abagome batohagira nk’ibyatsi,
nubwo inkozi z’ibibi zagubwa neza,
bose bazarimbuka buheri heri.
9 Ariko wowe Uhoraho,
iteka ryose uhebuje byose!
10 Uhoraho, dore abanzi bawe bazarimbuka,
ni ukuri bazarimbuka,
inkozi z’ibibi zose na zo zizatatana.
11 Ariko jye wanyongereye imbaraga zingana nk’iz’imbogo,
koko nasutsweho amavuta meza mba uwawe.
12 Amaso yanjye yiboneye ugutsindwa kw’abangenza,
amatwi yanjye yiyumviye ugutsindwa kw’abagome bampagurukiye.
13 Intungane zitohagira nk’umukindo,
zisagamba nk’igiti cy’isederi cyo muri Libani,
14 zirama nk’ibiti byatewe mu rugo rw’Ingoro y’Uhoraho Imana yacu,
15 bikomeza kwera imbuto n’iyo bishaje,
bihorana itoto bigasagamba.
16 Ibyo bigaragaza ko Uhoraho aboneye,
ni urutare runkingira,
nta bugome bumurangwaho.