Uhoraho aganje ku ngoma
1 Uhoraho aganje ku ngoma, yambaye ikuzo,
Uhoraho akenyeye ububasha nk’ukenyeye umukandara.
Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega,
2 Uhoraho, kuva kera kose ingoma yawe ntiyigeze ijegajega,
uhereye mbere na mbere uhora uriho.
3 Uhoraho, imihengeri yarahoreye,
imihengeri yarahoreye cyane,
koko imihengeri yarahoreye irakotsora!
4 Nyamara Uhoraho, uganje mu ijuru,
urusha ububasha amazi menshi asuma,
urusha ububasha n’imihengeri y’inyanja.
5 Uhoraho, ibyo wategetse ntibyigera bihinyuka,
Ingoro yawe irangwa n’ubuziranengeiteka ryose.