Imana ihana abaca imanza zibera
1 Uhoraho Mana ihōra abanzi,
Mana ihōra abanzi igaragaze!
2 Wa Mucamanza w’abari ku isi we, haguruka,
hagurukira abirasi ubakanire urubakwiye.
3 Uhoraho, abagome bazageza ryari,
abagome bazageza ryari kwishima?
4 Abo bagizi ba nabi bose barirata,
basukiranya amagambo, bavugana agasuzuguro.
5 Uhoraho, bapyinagaza abantu bawe,
bakandamiza ubwoko wagize umwihariko.
6 Bica abapfakazi n’abanyamahanga bari mu gihugu,
bahotora n’impfubyi.
7 Baravuga bati: “Uhoraho ntabibona!
Imana ya Yakobo ntibyitaho.”
8 Mwa bicucu mwe, nimwite ku byo mbabaza,
mwa njiji mwe, mbese muzaca akenge ryari?
9 Mbese iyahaye umuntu ugutwi yo ntiyumva?
Mbese iyaremye ijisho yo ntireba?
10 Ese Imana icyaha amahanga ntizabahana?
Ni yo iha umuntu ubwenge.
11 Uhoraho azi ibyo umuntu agambirira,
azi ko nta kamaro bifite.
12 Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ucyaha!
Hahirwa uwo wigisha Amategeko yawe!
13 Bityo umuha ituze mu bihe by’amakuba,
ukageza ubwo abagome bashirira mu rwobo bacukuriwe.
14 Koko Uhoraho ntareka abantu be,
ntazigera atererana ubwoko yagize umwihariko.
15 Azasubizaho ubutabera bushingiye ku butungane,
abafite imitima iboneye bose bazabushyigikira.
16 Ni nde uzangoboka agahaguruka akarwanya abagome?
Ni nde uzandenganura akankiza abagizi ba nabi?
17 Iyo Uhoraho atangoboka,
mba narahise njya iwabo w’abapfuye.
18 Iyo navugaga nti: “Ngeze kure kubi”,
Uhoraho, wankomezaga umutima kubera ineza yawe.
19 Iyo ibimpagaritse umutima byisukiranya,
urampumuriza ukangaruramo ibyishimo.
20 Wowe ntufatanya n’abicazwa no guca imanza z’urugomo,
bateza amakuba bitwaje amategeko.
21 Bishyira hamwe bakarwanya intungane,
bacira umwere urwo gupfa.
22 Naho jyewe, Uhoraho yambereye nk’ikigo ntamenwa,
Imana yanjye imbera urutare mpungiraho.
23 Izabahanira ibicumuro byabo,
izabatsemba kubera ubugome bwabo,
koko Uhoraho Imana yacu izabatsemba!