Kuramya Uhoraho
1 Nimuze turirimbire Uhoraho,
nimuze tumuvugirize impundu!
Ni we rutare rudukingira akaba n’Umukiza wacu.
2 Nimucyo tumusange tumushimire,
tumuvugirize impundu turirimba.
3 Koko Uhoraho ni Imana ikomeye,
ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.
4 Imibande yose ni we uyitegeka,
impinga z’imisozi na zo ni ize.
5 Inyanja ni iye, ni we wayiremye,
imusozi na ho, ni we wahabumbabumbye n’ibiganza bye.
6 Nimuze tumuramye tumwikubise imbere,
nimucyo dupfukamire Uhoraho Umuremyi wacu.
7 Koko ni we Mana yacu,
natwe turi ubwoko bwayo iyobora,
turi n’umukumbi yiragirira.
Uyu munsi nimwumve icyo ibabwira iti:
8 “Ntimunangire imitima nk’uko byagenze i Meriba,
nk’uko wa munsi byagenze i Masamu butayu,
9 ubwo ba sokuruza bangeragezaga bampinyuza,
nubwo bari bariboneye ibyo nakoze.
10 Ab’icyo gihe nabarakariye imyaka mirongo ine,
ni ko kuvuga nti: ‘Ubu ubwoko buhora buteshuka,
ntibugenza uko nshaka.’
11 Nuko ndahirana uburakari nti:
‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ”