Zab 96

Uhoraho ni Umwami ukomeye

1 Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

koko nimuririmbire Uhoraho.

2 Nimuririmbire Uhoraho mumusingize,

buri munsi mujye mutangaza ko ari we ukiza.

3 Ikuzo rye murimenyekanishe mu mahanga,

ibitangaza akora mubimenyeshe abantu bose.

4 Koko Uhoraho arakomeye, akwiye gusingizwa bihebuje,

ni we ukwiye kubahwa kuruta izindi mana zose.

5 Erega imana z’abanyamahanga zose ni imburamumaro!

Nyamara Uhoraho we ni we waremye ijuru.

6 Ahorana icyubahiro n’ubuhangange,

ububasha n’ishimwe biganje mu Ngoro ye.

7 Mwa bantu b’amahanga yose mwe, nimurate Uhoraho,

nimurate ikuzo ry’Uhoraho n’ububasha bwe,

8 nimurate ko Uhoraho ari nyir’ikuzo.

Nimuze mu rugo rw’Ingoro ye mumuzaniye amaturo,

9 nimuramye Uhoraho kubera ko ari umuziranenge.

Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuhinde umushyitsi imbere ye.

10 Nimubwire abo mu mahanga muti:

“Uhoraho aganje ku ngoma.

Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega.

Amahanga yose ayacira imanza zitabera.”

11 Ijuru niryishime n’isi inezerwe,

inyanja n’ibiyirimo nibirangīre.

12 Imisozi n’ibiyiriho byose nibyishime,

ibiti byose byo mu ishyamba na byo nibivuze impundu,

13 ibyo byose nibyidagadure imbere y’Uhoraho kuko agiye kuza,

koko agiye kuza gutegeka isi,

abo ku isi abategekeshe ubutungane,

amahanga yose ayategekane umurava.