Uhoraho ahebuje byose
1 Uhoraho aganje ku ngoma isi niyishime,
ibirwa byo mu nyanja nibinezerwe.
2 Ibicu n’umwijima biramukikije,
ubutegetsi bwe bushingiye ku butungane n’ubutabera.
3 Umuriro umubanjirije imbere,
impande zose abanzi be barakongoka.
4 Imirabyo ye imurikiye isi,
isi ibibonye iratingita,
5 imisozi ishonga nk’ibishashara imbere y’Uhoraho,
ishongera imbere ya Nyagasani ugenga isi yose.
6 Ijuru ritangaje ubutungane bwe,
amahanga yose yibonera ikuzo rye.
7 Abaramya amashusho y’ibigirwamana bose nibamware,
abirata ibigirwamana nibamware,
ibyitwa imana byose nibipfukamire Uhoraho.
8 Uhoraho, abatuye i Siyoni barabyumvise barishima,
abatuye imijyi y’u Buyuda baranezerwa,
baranezerwa kuko uca imanza zitabera.
9 Koko Uhoraho, usumba byose ku isi,
uhebuje izindi mana zose.
10 Mwa bakunda Uhoraho mwe, nimwange ibibi,
dore arinda indahemuka ze akazikiza abagome,
11 amurikira intungane,
ashimisha abafite umutima uboneye.
12 Mwa ntungane mwe, nimwishimire Uhoraho,
nimumusingize kuko ari Umuziranenge!