Zab 98

Uhoraho ni Umwami n’Umukiza

1 Zaburi.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

nimumuririmbire kuko yakoze ibitangaza,

ububasha n’imbaraga ze zitagira amakemwa ni byo bituma atsinda.

2 Uhoraho yamenyekanishije ko ari Umukiza,

agaragariza amahanga ko ari intungane.

3 Yibutse ko yiyemeje kugirira Abisiraheli ineza n’umurava,

abo ku mpera z’isi bose biboneye ko Imana yacu yatsinze.

4 Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuvugirize Uhoraho impundu,

nimuturagare muririmbe mwishimye!

5 Nimucurangire Uhoraho inanga,

mumuririmbire hacurangwa umurya w’inanga.

6 Nimuvugirize impundu Umwami ari we Uhoraho,

mumuvugirize impanda n’amakondera.

7 Inyanja n’ibiyirimo byose nibirangÄ«re,

isi n’ibiyiriho na byo nibirangÄ«re.

8 Inzuzi nizikome mu mashyi,

imisozi na yo nituragare iririmbire Uhoraho.

9 Koko agiye kuza gutegeka isi,

abo ku isi abategekeshe ubutungane,

amahanga yose ayategekane ubutabera.