Uhoraho ni Umuziranenge
1 Uhoraho aganje ku ngoma,
amahanga nahinde umushyitsi.
Yicaye hagati y’abakerubi, isi nitingite.
2 Uhoraho arakomeye muri Siyoni,
agenga amahanga yose.
3 Amahanga nagusingize kuko ukomeye kandi ukwiye kubahwa,
koko uri Umuziranenge.
4 Mwami nyir’imbaraga ukunda ubutabera,
ni wowe washyizeho imigenzereze iboneye,
ushyiraho ubutungane n’ubutabera mu Bisiraheli.
5 Nimusingize Uhoraho Imana yacu,
nimwikubite imbere y’intebe ye ya cyamimumuramye,
koko ni Umuziranenge.
6 Mu batambyi be hāri Musa na Aroni,
mu bamwiyambazaga hāri Samweli,
abo bose baramwiyambazaga akabagoboka.
7 Yavuganiraga na bo mu nkingi y’igicu,
bakurikizaga amabwiriza n’amateka yabahaye.
8 Uhoraho Mana yacu, ni wowe wabagobokaga,
wababereye Imana yabagiriraga imbabazi,
nubwo wabahanaga iyo babaga bacumuye.
9 Nimusingize Uhoraho Imana yacu,
nimwikubite imbere ye ku musozi yitoranyirijemumuramye,
koko Uhoraho Imana yacu ni Umuziranenge!