Isezerano ryo gucungurwa
1 Musabe Uhoraho imvura y’itumba,
Uhoraho ni we uhindisha inkuba,
akagusha imvura y’umurindi,
agatohagiza imyaka yo mu mirima ya buri muntu.
2 Nyamara ibishushanyo musenga birababeshya,
ibyo abapfumu berekwa ni ibinyoma,
inzozi zabo zivuga ibitabaho,
bakizeza abantu ibidafite ishingiro.
Ni cyo gituma abantu babuyera,
bakamera nk’intama zikeneshejwe,
kubera ko zidafite umushumba.
3 Uhoraho aravuze ati:
“Narakariye abanyamahanga bayobora ubwoko bwanjye,
none mpagurukiye kubahana.”
Koko rero Uhoraho Nyiringabo azita ku bwoko bwe,
ari bwo rubyaro rwa Yuda,
arugire nk’ifarasi y’intwari ajyana ku rugamba.
4 Mu rubyaro rwa Yuda hazakomoka uzamera nk’ibuye ry’insanganyarukuta,
utajegajega nk’urubambo rukomeza ihema,
akaba nk’umuheto ku rugamba.
Muri urwo rubyaro kandi hazakomoka abategetsi b’ingeri zose.
5 Bazitwara nk’intwari ku rugamba,
zidatinya guca mu cyondo.
Kubera ko Uhoraho azaba ari kumwe na bo,
bazarwana intambara,
batsinde abanzi babo barwanira ku mafarasi.
6 Uhoraho aravuze ati:
“Abakomoka kuri Yuda nzabagira ibihangange,
abakomoka kuri Yozefunzabacungura,
nzabagirira impuhwe mbagarure mu gihugu cyabo.
Bazamera nk’aho ntigeze mbareka,
nsubize amasengesho yabo,
kuko ndi Uhoraho Imana yabo.
7 Abefurayimu bazamera nk’intwari,
badabagire nk’abahaze divayi.
Abana babo bazabireba banezerwe,
bazishima babikesha Uhoraho.
8 Nzahamagaza abantu banjye mbakoranye,
kuko nzaba narabacunguye.
Bazongera babe benshi nk’uko kera bari benshi.
9 Nabatatanyirije mu mahanga,
nyamara nubwo bazaba bari muri ibyo bihugu bya kure,
bazanyibuka.
Bo n’abana babo bazabayo, amaherezo batahuke.
10 Nzabavana mu gihugu cya Misiri,
mbavane no mu cya Ashūru,
mbakoranye mbatuze iwabo,
kubera ko basagutse igihugu cyabo,
nzabatuza no mu karere k’i Gileyadin’i Libani.
11 Bazambuka inyanjay’akaga,
nanjye Uhoraho nzacyaha umuhengeri w’iyo nyanja,
kandi amazi maremare y’uruzi rwa Nili azakama.
Ubwirasi bwa Ashūru buzashiraho,
igihugu cya Misiri kinyagwe ubutegetsi.
12 Naho abantu banjye nzabagira ibihangange,
bakore ibinshimisha.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.