Imana ihangura ibihangange
1 Libani we, ugurura amarembo yawe,
maze umuriro utsembe amasederiyawe y’inganzamarumbu!
2 Mwa mizonobari mwe, nimuboroge!
Amasederi yahangutse,
bya biti byiza bishizeho.
Mwa biti by’imishīshi mwe by’i Bashani,
namwe nimuboroge,
kuko ishyamba ry’inzitane ryatsembwe.
3 Umva abashumbabaraboroga,
kuko icyubahiro cyabo kibashizeho!
Umva intare ziromongana,
kuko ishyamba ry’inzitane rikikije Yorodani ryashizeho.
Umushumba mwiza n’umushumba gito
4 Uhoraho Imana yanjye irambwira iti: “Ba umushumba w’ishyo ry’intamazigenewe kubagwa.
5 Abazigura bakazibaga babona ko nta cyaha bakora, naho abazigurisha bakiyamirira bati: ‘Imana ishimwe! Turahakiriye.’ Abashumba bazo na bo usanga nta mpuhwe bazigirira.”
6 Nuko Uhoraho aravuga ati: “Sinzagirira impuhwe abaturage b’iki gihugu. Buri muntu ngiye kumugabiza mugenzi we, mugabize n’umwami umutegeka. Abami bazahindura igihugu amatongo kandi sinzababakiza.”
7 Nuko abacuruzaga intama bampa akazi, mba umushumba w’ishyo ry’izagenewe kubagwa. Maze nahurana inkoni ebyiri, imwe nyita Buntu, indi nyita Bumwe. Ni bwo ntangiye kuragira iryo shyo.
8 Mu kwezi kumwe mba maze kwirukana abashumba baryo batatu. Za ntamasinaba ngishoboye kuzihanganira, kandi na zo zari zanzinutswe.
9 Ndazibwira nti: “Sinzongera kubabera umushumba ukundi. Izigomba gupfa nizipfe, izigomba kubagwa nizibagwe, n’izizarokoka zizasubiranamo ziryane zishire.”
10 Nuko mfata ya nkoni yanjye yitwa Buntu, ndayivuna kugira ngo nsese amasezerano nagiranye n’amahanga yose.
11 Uwo munsi nsesa amasezerano nagiranye na yo. Abacuruzaga intama bakurikiriraga hafi ibyo nkora, bamenya ko ari Uhoraho uvuganira na bo muri ibyo.
12 Ndababwira nti: “Niba bibanogeye nimumpe igihembo cyanjye, kandi niba bitabanogeye, nimukigumane!” Bambarira ibikoroto mirongo itatu by’ifezabarabimpemba.
13 Uhoraho arambwira ati: “Icyo gihembo kijugunye mu bubiko bw’Ingoroyanjye.” Mfata ibyo bikoroto mirongo itatu by’ifeza, iyo ngirwagaciro banciriye, mbijugunya mu bubiko bw’Ingoro y’Uhoraho.
14 Nuko mvuna inkoni yanjye ya kabiri yitwa Bumwe, kugira ngo nce umubano wa kivandimwe hagati y’Abayuda n’Abisiraheli.
15 Uhoraho arambwira ati: “Ongera ufate ibikoresho by’umushumba, ariko noneho ube umushumba w’umupfapfa.
16 Erega ngiye gushyiraho undi mushumba muri iki gihugu! Ntazatarura intama zazimiye, ntazita ku zisigara inyuma, ntazunga izavunitse ndetse n’izimeze neza ntazazigaburira, ahubwo azarya izibyibushye muri zo, aziryane n’iminono yazo.
17 Uwo mushumba gito utererana intama azabona ishyano!
Ukuboko kwe n’ijisho rye ry’iburyo bikomerekere ku rugamba,
Ukuboko kwe kumugare burundu,
ijisho rye ry’iburyo rihume ritsiratsize!”