Zak 14

Umunsi w’Uhoraho

1 Dore umunsi w’Uhoraho uregereje. Yeruzalemu izasahurwa maze iminyago bayigabanire muri yo rwagati.

2 Koko rero Uhoraho azakoranya amahanga yose kugira ngo atere Yeruzalemu. Izafatwa maze amazu bayasahure, abagore baho babasambanye ku ngufu. Kimwe cya kabiri cy’abatuye umurwa kizajyanwa ho iminyago, ariko abaturage bazaba barokotse bazawugumamo.

3 Nuko rero Uhoraho azatabara arwanye ayo mahanga, nk’uko ajya abigenza mu gihe cy’intambara.

4 Uwo munsi azahagarara ku Musozi w’Iminzenze, uri hakurya iburasirazuba bwa Yeruzalemu. Uwo musozi uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba, ucikemo igikombe kinini cyane. Igice kimwe cy’umusozi kizaherera mu majyaruguru, ikindi gice cyawo giherere mu majyepfo.

5 Muzahunga munyuze muri icyo gikombe kuko kizagera ahitwa Asali. Muzahunga nka ba sokuruza ubwo bahungaga umutingito w’isi ukomeye, wabayeho ku ngoma ya Uziyaumwami w’u Buyuda. Nuko Uhoraho Imana yanjye izaza ishagawe n’intore zayoibagoboke.

6 Uwo munsi ntihazabaho icyokere, umucyo cyangwa ikibunda.

7 Uzaba ari umunsi utazigera wira. Nta manywa cyangwa ijoro bizabaho, ndetse na nimugoroba hazakomeza kubona. Uhoraho wenyine ni we uzi uko uwo munsi uzaba umeze.

8 Uwo munsi amazi ahesha ubugingo azaturuka muri Yeruzalemu amwe atembere mu Kiyaga cy’Umunyu, andi atembere mu Nyanja ya Mediterane. Azaguma gutemba atyo ku mpeshyi no mu itumba.

9 Uwo munsi Uhoraho azaba Umwami ugenga isi yose, kuko Uhoraho ari we Mana wenyine, ni we wenyine ukwiye gusengwa.

10 Akarere kose kazengurutse Yeruzalemu kazaringanizwa habe ikibaya, guhera mu majyaruguru ahitwa i Geba kugeza mu majyepfo ahitwa Rimoni. Yeruzalemu ubwayo, ni ukuvuga kuva ku Irembo rya Benyamini kugeza aho Irembo ry’Inguni ryahoze, no kuva ku munara wa Hananēli kugeza ku rwengero rw’umwami, izasumba ahayizengurutse hose.

11 Yeruzalemu izongera iturwe, ntizongera gusenywa ukundi, izahorana umutekano.

12 Dore icyago Uhoraho azateza abanyamahanga bose bazahagurukira gutera Yeruzalemu: bazabora bahagaze, amaso yabo azaborera mu bihene, n’indimi zabo ziborere mu kanwa.

13 Icyo gihe Uhoraho azabateza imivurungano ikomeye, maze basubiranemo barwane, bicane.

14 Abayuda bazarwanirira Yeruzalemu, banyage amahanga abakikije ubukungu bwayo. Bazayanyaga izahabu n’ifeza, n’imyambaro byinshi cyane.

15 Uko cya cyago kizatezwa abanyamahanga, ni ko kizagera no ku mafarasi no ku nyumbu, no ku ngamiya no ku ndogobe, no ku yandi matungo bizaba biri mu nkambi z’ababisha.

16 Muri ba banyamahanga bahagurukiye gutera Yeruzalemu, uzarokoka icyo cyago wese azajya ayigarukamo buri mwaka, azanywe no kuramya Umwami Uhoraho Nyiringabo, no kwizihiza iminsi mikuru y’Ingando.

17 Nihagira amoko yo ku isi atazaza i Yeruzalemu kuramya Umwami Uhoraho Nyiringabo, nta mvura izigera igwa iwabo.

18 Abanyamisiri nibataza i Yeruzalemu ngo bizihirizeyo iyo minsi mikuru, na bo bazagerwaho n’icyago Uhoraho azateza amahanga yose, atazaza kwizihiza iminsi mikuru y’Ingando.

19 Ngicyo igihano cy’Abanyamisiri n’icy’andi mahanga, atazaza i Yeruzalemu kwizihiza iminsi mikuru y’Ingando.

20 Icyo gihe inzogera zambikwa amafarasi zizandikwaho ngo “Iyeguriwe Uhoraho.” Ibyungo bisanzwe byo mu Ngoro y’Uhoraho na byo bizamwegurirwa, nk’uko inzabya zikoreshwa ku rutambiro zamweguriwe.

21 Ndetse ibyungo byose byo muri Yeruzalemu n’ibyo mu Buyuda, bizegurirwa Uhoraho Nyiringabo. Abazaza gutamba ibitambo bazafata muri ibyo byungo, babitekemo inyama. Icyo gihe ntawe uzongera gucururiza mu Ngoro y’Uhoraho Nyiringabo.