Zak 2

Iyerekwa rya kabiri: amahembe n’abacuzi

1 Nuko nongera kubonekerwa mbona amahembe ane.

2 Mbaza umumarayika twavuganaga, nti: “Mbese ariya mahembe ashushanya iki?”

Na we aransubiza ati: “Ariya mahembe ashushanya ibihugu by’ibihangange, byatatanyije Abayuda n’Abisiraheli n’abaturage ba Yeruzalemu.”

3 Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane.

4 Ndamubaza nti: “Bariya se bo baje gukora iki?”

Na we aransubiza ati: “Amahembe ni ibihugu by’ibihangange, byatatanyije Abayuda ku buryo nta wongeye kubyutsa umutwe. Naho bariya bacuzi bazanywe no guhashya no kurwanya ibyo bihugu by’ibihangange, byatatanyije abaturage b’u Buyuda.”

Iyerekwa rya gatatu: umugozi wo gupimisha

5 Nuko nongera kubonekerwa, mbona umugabo ufite mu ntoki umugozi wo gupimisha.

6 Ndamubaza nti: “Urajya he?”

Na we aransubiza ati: “Ngiye gupima ubugari n’uburebure bw’umujyi wa Yeruzalemu.”

7 Umumarayika twavuganaga agiye, ahura n’undi mumarayika uje amusanga.

8 Uwo twavuganaga abwira uwo mumarayika wundi ati: “Iruka ubwire wa mugabo ufite umugozi uti: ‘Umujyi wa Yeruzalemu ntuzagira urukuta ruwuzengurutse, kubera ko uzabamo imbaga y’abantu kimwe n’amatungo menshi.

9 Jyewe ubwanjye nzayibera nk’urukuta rw’umuriro ruyizengurutse, kandi nzaba muri yo rwagati nyiheshe ikuzo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Uhoraho ahamagaza abajyanywe ho iminyago

10 Uhoraho aravuga ati:

“Yemwe abo natatanyirije mu byerekezo bine by’isi mwe,

nimutahuke muve mu gihugu cyo mu majyaruguru.

11 Yemwe abajyanywe ho iminyago mukomoka i Yeruzalemu mwe,

nimuhunge muve muri Babiloniya.”

12 Uhoraho Nyiringabo wanshinze kugeza ubutumwa bukomeye ku mahanga yabasahuye aravuze ati:

“Umuntu wese ugize icyo akora ku bwoko bwanjye, ni jye aba akoze mu jisho.

13 Koko rero ngiye guhagurukira ayo mahanga,

asahurwe n’abahoze ari inkoreragahato zayo.”

Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye.

14 Uhoraho aravuga ati:

“Yemwe baturage b’i Yeruzalemu mwe,

nimuvuze impundu murangurure,

dore nje gutura muri mwe.

15 Guhera uwo munsi amahanga menshi azifatanya nanjye,

azaba ubwoko bwanjye nyamara nzatura muri mwe.”

Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wabantumyeho.

16 Igihugu cy’u Buyuda kizaba icy’Uhoraho,

kizaba igihugu cye kimweguriwe,

Yeruzalemu izongera ibe umurwa yitoranyirije.

17 Bantu mwese, nimutuze imbere y’Uhoraho,

dore ahagurutse mu Ngoro ye yo mu ijuru.