Zak 3

Iyerekwa rya kane: Umutambyi mukuru Yeshuwa

1 Nuko Uhoraho anyereka Umutambyi mukuru Yeshuwa, ahagaze imbere y’umumarayika w’Uhoraho. Satanina we yari ahagaze iburyo bwa Yeshuwa kugira ngo amushinje.

2 Uwo mumarayika w’Uhoraho abwira Satani ati: “Uhoraho nagukangare Satani we, koko Uhoraho witoranyirije Yeruzalemu nagukangare. Mbese Yeshuwa uyu si nk’agati karokotse inkongi y’umuriro?”

3 Yeshuwa kandi yari yambaye imyambaro yanduye, ahagaze imbere y’uwo mumarayika.

4 Nuko uwo mumarayika abwira abari aho ati: “Nimumwambure iyo myambaro yanduye.”

Hanyuma abwira Yeshuwa ati: “Dore nguhanaguyeho ibicumuro byawe, nkwambitse imyambaro y’agaciro.

5 Ntegetse kandi ko bakwambika ingofero isukuye y’ubutambyi.”

Nuko bamwambika ingofero isukuye n’imyambaro. Umumarayika w’Uhoraho yari aho.

6 Uwo mumarayika yihanangiriza Yeshuwa ati:

7 “Uhoraho Nyiringabo arakubwira ati:

‘Nukora ibintunganiye,

nusohoza imirimo nagushinze,

uzagenga Ingoro yanjye n’urugo rwayo,

nzagushyira ku rwego rw’abari hano bankorera.

8 Umva Yeshuwa Mutambyi mukuru,

nimwumve namwe batambyi bagenzi be,

ni mwe bimenyetso biranga ibyiza bizaza.

Dore ngiye kohereza umugaragu wanjye witwa Umushibuka.

9 Imbere ya Yeshuwa mpashyize ibuyerimwe rukumbi,

ni ibuye rya mpandendwi.

Jyewe ubwanjye nzaryandikaho inyandiko,

abaturage b’iki gihugu nzabahanaguraho ibicumuro byabo,

nzabikora mu munsi umwe rukumbi.

10 Kuri uwo munsi muzatumirana,

muzadendeza munsi y’imizabibu n’imitini,

mwishimire amahoro mufite.’ ”

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.