Iyerekwa rya munani: amagare ane y’intambara
1 Na none nongera kubonekerwa, ngiye kubona mbona amagare ane y’intambara, aturutse hagati y’imisozi ibiri y’umuringa.
2 Igare rya mbere ryakururwaga n’amafarasi y’amagaju, irya kabiri rigakururwa n’ay’imikara,
3 irya gatatu ryakururwaga n’ay’ibitare, naho irya kane rigakururwa n’amafarasi y’ibihogo by’umusengo.
4 Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, biriya bishushanya iki?”
5 Aransubiza ati: “Biriya ni imiyaga yo mu byerekezo bine by’isi, ikaba ivuye mu ijuru imbere ya Nyagasani Umugenga w’isi yose.”
6 Igare rikururwa n’amafarasi y’imikara rirerekeza mu gihugu cyo mu majyaruguru, amafarasi y’ibitare ari burikurikire. Naho amafarasi y’imisengo arerekeza mu gihugu cyo mu majyepfo.
7 Amafarasi y’ibihogoyo afite umwete wo kuzenguruka isi. Uwo mumarayika arayabwira ati: “Ngaho nimugende muyizenguruke.” Ayo mafarasi ahita ajya kuzenguruka isi.
8 Nuko arampamagara arambwira ati: “Ntureba ariya mafarasi yerekeje mu gihugu cyo mu majyaruguru, agiye gucubya umujinya Uhoraho yari afitiye icyo gihugu.”
Ikamba ryo kwambika Yeshuwa
9 Uhoraho arambwira ati:
10 “Abayahudi bakiri aho bajyanywe ho iminyago, bohereje impano zazanywe na Helidayi na Tobiya na Yedaya. None uyu munsi ujye kwa Yosiya mwene Sefaniya, ni ho bacumbitse bavuye i Babiloni.
11 Wakire ifeza n’izahabu bazanye ubikoremo ikamba, uryambike Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki”.
12 Umubwire ngo: “Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
‘Umuntu witwa Umushibukaazasagamba,
maze anyubakire Ingoro.
13 Koko ni we uzanyubakira Ingoro,
azagira icyubahiro gikwiye umwami,
azicara ku ntebe ye ya cyami abe umwami uganje.
Umutambyi mukuru na we azicara ku ntebe ye,
maze hagati yabo bombi habe ubwumvikane bwuzuye.’
14 Rya kamba rizagume mu Ngoro y’Uhoraho, ribe urwibutso rw’impano zazanywe na Helidayina Tobiya na Yedaya, n’urw’ubuntu Yosiya mwene Sefaniya yagize.
15 Abantu bazaturuka iyo giterwa inkingi bubake Ingoro yanjye.”
Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe.
Ibyo byose bizaba, nimwumvira koko Uhoraho Imana yanyu uko bikwiye.