Zak 7

Uhoraho agaya kwigomwa kurya gushingiye ku buryarya

1 Ku itariki ya kane y’ukwezi kwa Kisilevu, mu mwaka wa kane Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yatumye Zakariya.

2 Abanyabeteli bari barohereje intumwa ziyobowe na Sareseri na Regemeleki ngo zijye gutakambira Uhoraho

3 kandi zibaze abatambyi b’Ingoro y’Uhoraho Nyiringabo kimwe n’abahanuzi ziti: “Mbese mu kwezi kwa gatanu tuzakomeza kurira no kwigomwa kurya nk’uko tumaze imyaka myinshi tubikora?”

4 Nuko Uhoraho Nyiringabo antuma

5 kubaza abaturage bose n’abatambyi ati: “Hashize imyaka mirongo irindwi mwigomwa kurya, kandi mugaragaza n’umubabaro mu kwezi kwa gatanu no mu kwa karindwi. Mbese koko mwigomwa kurya ari jye mubigirira?

6 Iyo murya n’iyo munywa si mwe muba mwishimisha?”

7 Ibyo ni byo Uhoraho yavugaga atumye abahanuzi ba kera, igihe abaturage b’i Yeruzalemu n’abo mu mijyi ihakikije bari mu mahoro, n’igihe akarere k’amajyepfo n’ak’imisozi migufi y’iburengerazuba twari dutuwe.

Kutumvira ni intandaro yo kwirukanwa mu gihugu

8-9 Nyuma Uhoraho Nyiringabo atuma Zakariya kubwira abantu ibyo yategetse ati: “Mujye mucira abantu imanza zitabera, mugirirane urukundo n’impuhwe.

10 Ntimugakandamize abapfakazi n’impfubyi n’abanyamahanga bari iwanyu n’abakene, kandi ntimukagambirire kugirira abandi nabi.”

11 Nyamara abantu banze kumvira bagamika amajosi, biziba amatwi ngo batumva.

12 Banangiye imitima yabo iba nk’urutare, banga kwita ku nyigisho n’amagambo Uhoraho Nyiringabo yabagejejeho atumye Mwuka wakoresheje abahanuzi ba kera. Bityo Uhoraho Nyiringabo arabarakarira cyane,

13 maze aravuga ati: “Ubwo nabahamagaye bakanga kunyumvira, na bo barantabaje nanga kubumva.

14 Nabatatanyirije mu mahanga batari bazi. Basiga igihugu cyabo ari amatongo, nta muntu ukinjiramo cyangwa ngo agisohokemo. Nuko icyo gihugu cy’igikundiro bagihindura amatongo.”