Zak 8

Uhoraho asezeranya Yeruzalemu amahoro n’umugisha

1 Uhoraho Nyiringabo yarantumye ati:

2 “Urukundo nkunda Siyoni ni rwinshi,

rutuma nyifuhira birenze urugero.”

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

3 Uhoraho aravuze ati:

“Dore ngiye kugaruka i Yeruzalemu,

nongere nyituremo ku musozi wa Siyoni.

Yeruzalemu izitwa umujyi w’abanyamurava,

yitwe umusozi w’Uhoraho Nyiringabo,

yitwe umusozi we yitoranyirije.”

4 Uhoraho Nyiringabo arakomeza ati:

“Abasaza n’abakecuru bazongera bicare ku mihanda y’i Yeruzalemu,

bishingikirije utubando kubera izabukuru.

5 Abana b’abahungu n’abakobwa bazuzura imihanda y’i Yeruzalemu,

bazayikiniramo.”

6 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

“Nubwo itsinda ry’abasigaye ryatangara,

rikavuga riti: ‘Ntibizashoboka!’

jyewe nzatuma bibaho.”

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

7 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

“Dore ngiye kurokora abantu banjye,

mbakure mu bihugu by’iburasirazuba no mu by’iburengerazuba.

8 Nzabagarura bature i Yeruzalemu,

bazaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yabo,

mbayobore mu kuri no mu butabera.”

9 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

“Nimukomere mwebwe mwari muhari,

wa munsi urufatiro rw’Ingoro yanjye rushyirwaho.

Uwo munsi mwumvise ya magambo abahanuzi babagejejeho,

ngo Ingoro yanjye igomba kongera kubakwa.

10 Mbere yaho nta muntu wahemberwaga umurimo yakoze,

n’itungo ntiryahemberwaga umurimo waryo.

Abagenzi bagendaga bikanga abanzi,

nta mutekano wari mu gihugu,

kuko nari nashyize umwiryane mu bantu.

11 Ariko ubu itsinda ry’abasigaye b’ubu bwoko,

simbagenza nk’uko nagenje abo mu gihe cyashize.”

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

12 Arongera ati: “Nzasākāza amahoro mu gihugu,

imizabibu ihunde imbuto,

ubutaka burumbuke,

ijuru rizagusha imvura y’urujojo.

Ibyo byiza byose nzabiha abasigaye b’ubu bwoko ho umunani.

13 Mwa Bayuda mwe, namwe mwa Bisiraheli mwe,

dore ngiye kubarokora.

Aho abanyamahanga babagejeje babita ibivume,

ni ho bazageza babita abahawe umugisha.

Nimukomere mwitinya!”

14 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

“Ubwo nari maze kwiyemeza kubagirira nabi,

kuko ba sokuruza bari bamaze kundakaza,

sinigeze nisubiraho.

15 Ariko ubu niyemeje kugirira neza abatuye i Yeruzalemu,

kimwe n’abatuye u Buyuda bwose.

Nuko rero mwitinya.

16 Dore ibyo mugomba gukora:

umuntu wese ajye abwiza mugenzi we ukuri,

mu nkiko zanyu mucire abantu imanza zitabera kandi zizana amahoro.

17 Ntimukagambirire kugirirana nabi,

kandi ntimugakunde kurahira ibinyoma,

kuko nanga bene ibyo bikorwa byose.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Iminsi yo kwigomwa kurya izahinduka iminsi y’ibyishimo

18 Uhoraho Nyiringabo yarantumye ati:

19 “Iminsi yo kwigomwa kuryamugira mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, izabera Abayuda iminsi y’umunezero n’ibyishimo n’imyidagaduro. Nuko rero mujye mukunda ukuri n’amahoro.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

20 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

“Abanyamahanga batuye mu mijyi myinshi bazaza,

21 abavuye mu mujyi umwe bazasanga abo mu wundi,

bababwire bati:

‘Nimuze tujye gutakambira Uhoraho,

dushake Uhoraho Nyiringabo.

Twebwe tugiyeyo.’

22 Bityo abantu benshi ndetse n’abo mu mahanga akomeye,

bazaza i Yeruzalemu gushaka Uhoraho Nyiringabo no kumutakambira.”

23 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri iyo minsi abagabo icumi bavuga indimi zitari zimwe, z’amoko atari amwe, bazihambira ku Muyahudi umwe. Bazafata ikinyita cy’umwambaro we maze bamubwire bati: ‘Turashaka kujyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.’ ”