1 Ijuru n’isi n’ibibirimo byose bisozwa bityo.
2 Ku munsi wa karindwi Imana yari yashoje uwo murimo, uwo munsi iruhuka imirimo yose yari yakoze.
3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, irawiyegurira kuko ari wo yaruhutseho umurimo yari yakoze wo kurema.
4 Dore amavu n’amavuko y’iremwa ry’ijuru n’isi.
Ubusitani bwa Edeni
Ubwo Uhoraho Imana yaremaga ijuru n’isi,
5 nta bihuru cyangwa ibindi bimera byari byabaho, kuko Uhoraho Imana yari ataragusha imvura, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka.
6 Ahubwo amasōko ni yo yadudubizaga akabobeza ubutaka.
7 Nuko Uhoraho Imana akura umukungugu mu gitaka awubumbabumbamo umuntu, amuhumekera umwuka w’ubugingo mu mazuru, umuntu aba muzima.
8 Uhoraho Imana ategura ubusitani iburasirazuba, ahitwa Edeni, ahashyira uwo muntu yari amaze kubumbabumba.
9 Uhoraho Imana ameza mu butaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso n’ibyera imbuto ziribwa, kandi hagati muri ubwo busitani amezamo igiti cy’ubugingo n’icy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi.
10 Muri Edeni haturukaga uruzi rukabobeza ubusitani, rukahava rwigabanyamo inzuzi enye.
11 Urwa mbere rwitwa Pishoni, ni rwo ruca mu gihugu cyose cya Havila kibamo izahabu.
12 Izahabu yaho ni nziza cyane, kibamo n’ibiti bivamo umubavu mu marira yabyo, n’amabuye y’agaciro yitwa onigisi.
13 Uruzi rwa kabiri rwitwa Gihoni, ni rwo ruca mu gihugu cyose cya Kushi.
14 Urwa gatatu rwitwa Tigiri, ni rwo rutemba rugana iburasirazuba bw’igihugu cya Ashūru. Urwa kane ni Efurati.
15 Uhoraho Imana ashyira umuntu mu busitani bwa Edeni kugira ngo abukorere kandi abufate neza.
16 Nuko Uhoraho Imana aramubwira ati: “Ushobora kurya ku mbuto z’igiti cyose cyo mu busitani,
17 uretse izo ku giti cy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi. Ntuzazirye kuko nuzirya uzapfa nta kabuza!”
18 Nuko Uhoraho Imana aravuga ati: “Si byiza ko umuntu aba wenyine, reka muremere umufasha bakwiranye.”
19 Uhoraho Imana abumba mu butaka inyamaswa zose n’ibisiga n’inyoni byose, arabizana ngo arebe uko umuntu abyita amazina, maze ibifite ubuzima byose bigumana amazina yabyise.
20 Umuntu yita amazina amatungo n’inyoni n’ibisiga n’inyamaswa zose. Ariko umuntu yari atarabona umufasha bakwiranye.
21 Nuko Uhoraho Imana asinziriza umuntu agira ibitotsi byinshi, amuvanamo rumwe mu mbavu ze, arangije asubiranya umubiri.
22 Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo aruremamo umugore, amushyīra umugabo.
23 Umugabo aravuga ati:
“Noneho dore uwo duhwanye:
ni igufwa ryanjye n’amaraso yanjye.
Uyu mwise umugore, kuko avanywe mu mugabo.”
24 Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe.
25 Umugabo n’umugore we bari bambaye ubusa kandi ntibibatere isoni.