Adamu na Eva bagomera Imana
1 Inzoka yari incakura kurusha izindi nyamaswa zose Uhoraho Imana yari yararemye. Inzoka ibaza umugore iti: “Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z’ibiti byo muri ubu busitani?”
2 Umugore asubiza inzoka ati: “Dushobora kurya imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani,
3 uretse iz’igiti kiri hagati muri bwo. Imana yaravuze iti: ‘Ntimuzaziryeho, ndetse ntimuzazikoreho kugira ngo mutazapfa.’ ”
4 Inzoka ibwira umugore iti: “Reka da, ntimuzapfa!
5 Ahubwo Imana izi ko nimuziryaho muzahumuka, mukamera nka yo, mukamenya gutandukanya icyiza n’ikibi.”
6 Nuko umugore abonye ko imbuto z’icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi zikamenyesha umuntu ubwenge. Asoromaho imbuto ararya, ahaho n’umugabo we bari kumwe, na we ararya.
7 Ni bwo bombi bahumutse bamenya ko bambaye ubusa. Nuko bidodera ibicocero mu bibabi by’umutini.
8 Baza kumva Uhoraho Imana watemberaga mu busitani mu mafu y’igicamunsi. Maze umugabo n’umugore we bihisha Uhoraho Imana mu biti by’ubusitani.
9 Uhoraho Imana ahamagara umugabo aramubaza ati: “Uri hehe?”
10 Aramusubiza ati: “Nakumvise mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa maze ndihisha.”
11 Uhoraho aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku mbuto za cya giti nakubujije?”
12 Umugabo aramusubiza ati: “Umugore wampaye ni we wazimpaye ndazirya.”
13 Uhoraho Imana abaza umugore ati: “Ibyo wakoze ni ibiki?”
Umugore arasubiza ati: “Inzoka yanshutse ndazirya.”
Imana itanga ibihano
14 Nuko Uhoraho Imana abwira inzoka ati: “Kubera ibyo wakoze, ndakuvumye. Mu matungo yose n’inyamaswa zose, ni wowe wenyine uzajya ukurura inda hasi, ukarya n’umukungugu. Bizaba bityo iminsi yose uzabaho.
15 Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe. Ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse agatsinsino.”
16 Abwira umugore ati: “Nzongēra imibabaro yawe utwite, uzabyare uribwa n’ibise. Uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.”
17 Hanyuma abwira umugabo ati: “Wumviye inama mbi y’umugore wawe, urya ku mbuto z’igiti nakubujije. Kubera ibyo wakoze ubutaka buravumwe. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya uhinga uruhe kugira ngo ubone ibigutunga.
18 Ubutaka buzamera amahwa n’ibitovu, utungwe n’ibimera byo mu gasozi.
19 Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.”
20 Uwo mugabo Adamu yita umugore we Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abantu bose.
21 Uhoraho Imana akorera Adamu n’umugore we imyambaro mu mpu, arayibambika.
Adamu na Eva birukanwa mu busitani bwa Edeni
22 Uhoraho Imana aravuga ati: “Dore umuntu yabaye nkatwe, kubera ko yamenye gutandukanya icyiza n’ikibi. Ntagomba no gusoroma ku mbuto z’igiti cy’ubugingo ngo aryeho, abeho iteka!”
23 Nuko Uhoraho Imana yirukana umuntu mu busitani bwa Edeni, ngo ajye guhinga ubutaka yavuyemo.
24 Amaze kwirukana umuntu, ashyira mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni abakerubi bafite inkota z’umuriro zirabagirana, ngo bice inzira igana ku giti cy’ubugingo.