Yudita ajya mu nkambi ya Holoferinesi
1 Yudita amaze gutakambira Imana y’Abisiraheli,
2 arahaguruka ahamagara wa muja we, amanuka mu cyumba yakundaga kujyamo ku isabato no ku minsi mikuru.
3 Nuko yiyambura imyambaro y’akababaro n’iy’ubupfakazi, ariyuhagira yisiga amavuta meza ahumura, asokoza umusatsi we maze awufatisha agatambaro. Yambara imyambaro myiza cyane yakundaga kwambara mu minsi y’umunezero, igihe umugabo we Manase yari akiriho.
4 Yambara inkweto n’inigi n’ibikomo, n’impeta n’amaherena n’ibindi bintu by’umurimbo byiza, ararimba cyane kugira ngo aze kubengukwa n’abari bumubone.
5 Yudita aha umuja we uruhago rw’uruhurwuzuye divayi, amuha n’urwabya rw’amavuta. Yuzuza agafuka ifu y’ingano za bushoki, n’utugati tw’imbuto zumye n’indi migati itetswe hakurikijwe umuco w’Abayahudi. Abipfunyika neza yitonze maze abiha umuja we.
6 Nuko bombi barasohoka bajya ku irembo rya Betuliya, bahasanga Uziya hamwe n’abatware b’umujyi ari bo Kabirisi na Karimisi.
7 Abo bagabo babonye mu maso ha Yudita habengerana n’imyambaro myiza yambaye, kandi yahinduye imyenda, batangarira uburanga bwe maze baramubwira bati:
8 “Imana ya ba sogokuruza iguhe umugisha kandi itume ubasha gusohoza neza imigambi yawe, kugira ngo uheshe ikuzo Yeruzalemu n’Abisiraheli.”
9 Yudita amaze gusenga Imana abwira abo bagabo ati: “Nimubwire abantu bankingurire irembo ry’umujyi, maze njye gusohoza ibyo twavuganye.” Nuko bategeka abasore kumukingurira.
10 Barakingura Yudita asohokana n’umuja we. Abantu bamukurikiza amaso, amanuka umusozi agera mu kibaya kugeza ubwo batakimubona.
11 Igihe Yudita n’umuja we bariho bagenda mu kibaya, bahura n’agatsiko k’abarinzi b’Abanyashūru
12 bafata Yudita baramubaza bati: “Uri uwo mu kihe gihugu? Uturutse he kandi uragana he?”
Yudita arabasubiza ati: “Ndi Umuheburayikazi kandi ndahunze, kuko Imana igiye kubabagabiza ngo mubarimbure.
13 None nzanywe no kureba Holoferinesi umugaba mukuru w’ingabo zanyu, kugira ngo mubwire amakuru y’imvaho. Nzamwereka inzira azanyura kugira ngo yigarurire imisozi miremire yose, nta n’umwe mu ngabo ze ugize icyo aba.”
14 Uko bamwumvaga avuga ni ko bamwitegerezaga, bagatangarira uburanga bwe.
Nuko baramubwira bati:
15 “Kuba uje kubonana n’umugaba wacu bitumye ukiza ubuzima bwawe. Ngaba bamwe mu bacu bakujyane ku ihema rye bamukwereke.
16 Nugera imbere ye ntugire ubwoba, umusubirire mu byo watubwiye arakugirira neza.”
17 Nuko batoranya abagabo ijana baherekeza Yudita n’umuja we, babageza ku ihema rya Holoferinesi.
18 Bumvise ko Yudita aje, umuvurungano ukwira hose mu nkambi. Igihe yari agihagaze imbere y’ihema rya Holoferinesi ategereje ko bamwinjiza, ingabo nyinshi z’Abanyashūru ziramukikiza.
19 Bashimishijwe n’uburanga bwe, bituma bibaza uko Abisiraheli bameze. Barabwirana bati: “Mbese ni nde wasuzugura ubwoko bufite abagore basa batya? Byaba byiza gutsemba abagabo bose, kuko bitabaye bityo aba Bayahudi bazigarurira isi yose.”
20 Nuko abarinzi ba Holoferinesi n’abagaba b’ingabo ze, barasohoka bajyana Yudita mu ihema.
21 Holoferinesi yari aryamye ku gitanda gitwikirije inzitiramibu nziza y’amabara y’umuhemba uvanze n’izahabu, itakishijwe amasaro abengerana n’andi mabuye menshi y’agaciro.
22 Babwira Holoferinesi ko Yudita yaje maze arabyuka ahagarara ku muryango w’ihema, amurikiwe n’abafite amatara yacuzwe mu ifeza.
23 Yudita ageze imbere ya Holoferinesi n’abagaba b’ingabo ze, batangazwa n’uburanga bwe. Yudita arunama cyane akoza uruhanga ku butaka imbere ya Holoferinesi, ariko abagaragu ba Holoferinesi baramuhagurutsa.