Ydt 9

Isengesho rya Yudita

1 Igihe cyo kosa umubavu wa nimugoroba mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Yudita yiyambura imyambaro y’abapfakazi asigarana igaragaza akababaro, yisiga ivu mu mutwe, yubarara hasi maze atakambira Uhoraho mu ijwi riranguruye ati:

2 “Uhoraho Mana ya sogokuruza Simeyoni, ni wowe wamuhaye inkota ngo yihōrere ku banyamahanga bari bafashe Dina wari isugi, bamushywanyagurizaho imyambaro baramwandavuza, bamwambika ubusa bamukoza isoni nubwo wari waravuze uti: ‘Ibyo birazira’, nyamara bo barabikora.

3 Ni yo mpamvu waretse abatware babo bakicirwa ku buriri bakoreyeho ayo mahano. Warabatsembye bose, inkoreragahato kimwe n’abategetsi n’ibyegera byabo.

4 Abagore babo wabahinduye abaja, abakobwa babo bajyanwa ho iminyago, n’ibyabo byose bisahurwa n’abantu bawe witoranyirije kandi bari bafite ishyaka ryo kugukorera. Koko rero abavandimwe ba Dina barakajwe n’uko mushiki wabo yakojejwe isoni, baragutakambira ngo ubatabare.

“Mana yanjye, Mana yanjye, nyumva jyewe w’umupfakazi.

5 Koko wahanze ibyabayeho byose, ibya kera n’iby’ubu n’ibizaza. Byose warabigennye, ibiriho ubu kimwe n’izabaho, ibyo wagambiriye byarabaye.

6 Ibyo wagambiriye byarabaye maze biravuga biti: ‘Dore turiho’. Koko rero ibyo ugambiriye bigerwaho, uteganya ibyo uzakora mbere y’igihe.

7 None dore Abanyashūru baje bafite imbaraga nyinshi, bariratana amafarasi yabo n’abayarwaniraho n’ingabo zabo zigenza amaguru, bishingikirije ku ntwaro zabo nyamara ntibazi ko ari wowe Uhoraho uburizamo intambara.

8 “Uhoraho ni ryo zina ryawe. Mu burakari bwawe koresha ububasha bwawe, ucubye ubukana n’imbaraga by’izo ngabo zabo. Koko bagambiriye guhumanya Ingoro yawe, no kumanyura amahembe y’urutambiro rwawe bakoresheje inkota zabo.

9 Itegereze ubwirasi bwabo maze ubaterereze uburakari bwawe, naho jye nubwo ndi umupfakazi, ndagusabye umpe imbaraga ndangize umugambi wajye.

10 Koresha amagambo yanjye y’uburiganya ubarimbure bose, ari ba shebuja ari n’inkoreragahato. Reka imbaraga z’umugore zikureho agasuzuguro kabo.

11 Ububasha bwabwe ntibushingiye ku bwinshi bw’ingabo cyangwa ku bushobozi bwazo. Uri Imana yita ku bicisha bugufi kandi igafasha abakandamizwa. Utera inkunga kandi ukarinda abanyantegenke n’abadafite kirengera, ukagoboka n’abihebye.

12 “None rero Mana ya sogokuruza Simeyoni, Mana y’Abisiraheli, Umutegetsi w’ijuru n’isi, Umuremyi w’imigezi n’inyanja, Umwami w’ibyaremwe byose, umva isengesho ryanjye.

13 Ndagusaba ko amagambo yanjye y’uburiganya, akomeretsa kandi akica abo bantu bafite umugambi mubi wo kurwanya Isezerano ryawe n’Ingoro yawe, n’umusozi wawe Siyoni n’igihugu wahaye abantu bawe.

14 Ndagusaba kandi ko abantu bose n’ubwoko bwose bamenya ko uri Uhoraho Imana ifite ububasha n’imbaraga, kandi ko ari wowe wenyine urinda Abisiraheli.”