Ydt 8

Inkomoko ya Yudita n’imibereho ye

1 Muri iyo minsi Yudita yumva ibyabaye. Yudita yari umukobwa wa Merari mwene Ogisi, mwene Yozefu mwene Oziyeli, mwene Helikiya mwene Ananiya mwene Gideyoni, mwene Rafayini mwene Akitobu mwene Eliya, mwene Hilikiya mwene Eliyabu mwene Natanayeli, mwene Salamiyeli mwene Sarasadayi mwene Isiraheli.

2 Umugabo we yitwaga Manase, bombi bakomokaga mu bwoko bumwe no mu muryango umwe. Manase uwo yari yarapfuye mu gihe cy’isarura ry’ingano za bushoki,

3 ubwo yari ahagarikiye abakozi bahambiraga imiba mu kibaya. Izuba ry’igikatu ryaramuzahaje ajya kuryama, apfira i Betuliya mu mujyi w’iwabo. Bamuhamba hamwe na ba sekuruza, mu murima uri hagati ya Dotani na Balamoni.

4 Yudita aba umupfakazi aguma iwe imyaka itatu n’amezi ane.

5 Yari yariyubakiye icyumba hejuru y’inzuye. Yambaraga imyambaro igaragaza akababaro n’iy’abapfakazi,

6 yigomwaga kurya iminsi yose y’ubupfakazi bwe, uretse ku masabato no ku minsi y’imboneko z’ukwezi no ku minsi yabibanzirizaga, ndetse no ku minsi mikuru y’ibyishimo by’Abisiraheli.

7 Yari mwiza cyane kandi umugabo we yari yaramusigiye izahabu n’ifeza, n’abagaragu n’abaja, n’amatungo n’imirima, Yudita akomeza gufata neza uwo mutungo.

8 Nta muntu n’umwe wigeze amuvuga nabi, kuko yubahaga Imana abikuye ku mutima.

9 Nuko Yudita yumva uko abantu bitotomberaga abayobozi kubera kubura amazi, n’uko Uziya yari yarabarahiye ko azagabiza umujyi Abanyashūru nyuma y’iminsi itanu.

10 Yudita yohereza umuja we wari ushinzwe umutungo we wose, gutumira Kabirisi na Karimisiabatware b’umujyi.

Yudita avugana n’abatware ba Betuliya

11 Abo batware bageze kwa Yudita arababwira ati: “Batware b’i Betuliya nimunyumve. Ibyo mwabwiye abantu uyu munsi ntibitungaye. Ntimwari mukwiye kurahirira imbere y’Imana yuko muzagabiza abanzi bacu umujyi, niba Uhoraho atabatabaye mu minsi itanu.

12 None se muri bande byatuma mugerageza Imana nk’uko mwabikoze uyu munsi, kandi mukishyira mu mwanya w’Imana mu byerekeye abantu?

13 Muragerageza Uhoraho Nyiringabo, nyamara nta cyo muteze kumenya.

14 Niba mudashobora kumenya ibiri mu mutima w’umuntu n’ibyo atekereza, mwashobora mute kumenya ubwenge bw’Imana yaremye ibintu byose, cyangwa gusobanukirwa ibitekerezo byayo cyangwa imigambi yayo? Bavandimwe, nimureke kurakaza Uhoraho Imana yacu.

15 Niba adafite umugambi wo kuturengera muri iyi minsi itanu, ashobora kudukiza ikindi gihe yishakiye cyangwa akaturimburira abanzi bacu.

16 Nyamara mwebwe ntimugomba gutegeka Uhoraho Imana yacu icyo akora. Imana si umuntu nka twe ku buryo twajya impaka na yo, cyangwa ngo tuyihatire kugira icyo ikora.

17 Ahubwo tugomba gusaba Imana kudufasha kandi tugategereza agakiza kayo twihanganye. Nibishaka izumva ugutakamba kwacu idufashe.

18 “Koko muri iki gihe nta muntu n’umwe wo mu miryango yacu, no mu mazu yacu cyangwa mu mijyi yacu cyangwa mu gihugu cyacu wigeze asenga ibigirwamana byakozwe n’abantu, nk’uko ba sogokuruza babigenzaga kera.

19 Ni cyo cyatumye Imana ibatererana, ibagabiza abanzi babo barabica kandi babajyana ho iminyago.

20 Nyamara ntitwigeze tuyoboka indi mana itari Uhoraho, ni cyo gituma twizera ko atazadutererana hamwe n’abantu bacu.

21 “Koko rero nituramuka dufashwe, n’u Buyuda bwose buzafatwa ndetse n’Ingoro y’Imana izasahurwa, maze dupfe tuzize uguhumana kw’iyo Ngoro.

22 Urupfu rw’abavandimwe bacu no kujyanwa ho iminyago ndetse no kurimburwa kw’igihugu cyacu gakondo, tuzabiryozwa turi mu mahanga aho tuzaba inkoreragahato, kandi tuzasuzugurwa duhinduke urw’amenyo imbere y’abatujyanye ho iminyago.

23 Nubwo tuzabakorera twimazeyo ntibazatugirira impuhwe, kuko ubwo bwitange bwacu Uhoraho Imana yacu azabuhindura impfabusa.

24 None rero bavandimwe, nimuze tubere bene wacu urugero kuko ari twe bakesha kubaho, ndetse n’Ingoro y’Imana n’urutambiro bikaba ari twe bikesha kubaho.

25 “Uretse n’ibyo tugomba gushimira Uhoraho Imana yacu utugerageza nk’uko yagerageje ba sokuruza.

26 Nimwibuke uko yagerageje Aburahamu na Izaki, n’ibyabaye kuri Yakobo igihe yari aragiye amatungo ya nyirarume Rabani muri Mezopotamiya.

27 Koko rero Uhoraho yarabagerageje agira ngo aboneze imitima yabo, ariko natwe ntaduhanira kwihimūra, ahubwo aratuburira kuko ari ko agenzereza abamuyoboka.”

28 Uziya aramusubiza ati: “Ibyo uvuze byose ubivuganye ubwenge buhanitse, kandi nta muntu n’umwe uzabihinyura.

29 Koko rero ubuhanga bwawe si ubwa none, kuko kuva mu buto bwawe abantu bose batangariraga ubwenge bwawe n’ubugwaneza bwawe.

30 Ariko abantu bishwe n’inyota bituma baduhatira gukora ibyo twari twabasezeranyije, no kudateshuka ku ndahiro twabarahiye.

31 Ubu rero ubwo uri umugore wubaha Imana, udusabire ku Uhoraho tubone imvura maze ibigega byacu byuzure amazi, kugira ngo tugarure ubuyanja.”

32 Nuko Yudita arababwira ati: “Ngiye gukora ikintu kitazibagirana mu bazadukomokaho bo mu bisekuruza byose.

33 Iri joro muze guhagarara ku irembo ry’umujyi, ndaza gusohokana n’umuja wanjye nizera, kandi mbere y’umunsi mwavuze ko muzagabiza umujyi abanzi bacu, Uhoraho azarokora Abisiraheli ari jye akoresheje.

34 Nyamara ntimumbaze icyo ngambiriye gukora, kuko ntazakibabwira ntaragisohoza.”

35 Uziya n’abatware baramubwira bati: “Genda amahoro kandi Uhoraho Imana abane nawe, kugira ngo aduhōrere abanzi bacu.”

36 Nuko bava muri cya cyumba cyo hejuru, basubira mu birindiro byabo.