Ijambo rya Holoferinesi
1 Urusaku rw’abari aho rumaze guhosha, Holoferinesi umugaba mukuru w’ingabo za Ashūru, ahagarara imbere y’imbaga y’abanyamahanga n’Abamowabu bose, maze abwira Akiyoro ati:
2 “Akiyoro we, uri iki? Mwe bacancuro bakomoka muri Efurayimu muri iki? Akiyoro, uri muhanuzi ki utubuza gutera Abisiraheli uvuga ngo Imana yabo izabarinda? Mbese hari indi mana ibaho itari Nebukadinezari? Azohereza ingabo ze zibatsembe, kandi Imana yabo ntizabatabara.
3 Twebwe rero ingabo za Nebukadinezari tuzabatsinda nk’urwanya umuntu umwe, kandi ntibazashobora guhangana n’ingabo zacu zirwanira ku mafarasi.
4 Tuzabatwikira icyarimwe, imisozi yabo izatemba amaraso yabo, n’ibibaya bizuzura imirambo yabo. Ntibazaduhangara ahubwo tuzabica urw’agashinyaguro. Uko ni ko Umwami Nebukadinezari umutegetsi w’isi yose avuze, kandi ijambo rye ntirikuka.
5 Naho wowe Akiyoro, umucancuro w’Abamoni uvuga nk’umugambanyi, ntuzongera kunca iryera kugeza igihe nzaba maze kwihōrera kuri abo bantu bahunze bava mu Misiri.
6 Hanyuma y’ibyo inkota y’ingabo zanjye, n’icumu ry’ibyegera byanjye bizaguhinguranya ugwe mu zindi nkomere, ubwo nzaba nibasiye Abisiraheli.
7 “Abagaragu banjye bazakujyana mu misozi miremire, bagushyire muri umwe mu mijyi y’Abisiraheli,
8 aho ni ho uzapfira hamwe na bo.
9 Ntibikubabaze niba wizera ko batazatsindwa, nyamara umenye ko ibyo navuze byose bizasohozwa.”
Akiyoro ajyanwa i Betuliya
10 Holoferinesi ategeka abagaragu bari mu ihema, ngo bafate Akiyoro bamujyane i Betuliya bamugabize Abisiraheli.
11 Abagaragu baramufata bamuvana mu nkambi bamujyana mu kibaya, bavuye aho berekeza mu misozi bagera ku masōko yo mu majyepfo ya Betuliya.
12 Abagabo bo muri uwo mujyi wubatse mu mpinga y’umusozi bababonye, bafata imihumetso yabo batera amabuye abagaragu ba Holoferinesi bababuza kuzamuka.
13 Abo bagaragu ba Holoferinesi bihisha mu gikombe cy’umusozi baboha Akiyoro, bamusiga aho arambaraye maze basubira kwa shebuja.
14 Hanyuma Abisiraheli baramanuka babohora Akiyoro, bamujyana i Betuliya bamwereka abatware b’umujyi.
15 Abatware b’icyo gihe bari Uziya mwene Mika wo mu muryango wa Simeyoni, na Kabirisi mwene Otiniyeli, na Karimisi mwene Melikiyeli.
16 Abo batware bakoranya abakuru b’umujyi bose, urubyiruko rwose n’abagore na bo bitabira iryo koraniro. Bazana Akiyoro imbere y’ikoraniro, Uziya amubaza uko byagenze.
17 Akiyoro abarondorera ibyavuzwe byose mu nama ya Holoferinesi n’abatware b’Abanyashūru, n’ibyemezo bikomeye yafashe byo kurwanya Abisiraheli bose.
18 Abakoraniye aho bose barapfukama batakambira Imana bati:
19 “Nyagasani Mana y’ijuru, itegereze ubwirasi bw’abanzi bacu utugirire impuhwe kuko twasuzuguwe, maze uturengere twebwe abantu bawe.”
20 Nuko bahumuriza Akiyoro, kandi bamushīmira cyane ibyo yakoze.
21 Ikoraniro rirangiye Uziya amujyana iwe, aramuzimanira hamwe n’abakuru b’umuryango. Iryo joro ryose bambaza Imana ya Isiraheli kugira ngo ibatabare.