Holoferinesi asobanuza ibyerekeye Abisiraheli
1 Holoferinesi umugaba mukuru w’ingabo za Ashūru, amenyeshwa ko Abisiraheli biteguraga intambara, ndetse ko bafunze inzira zo mu misozi miremire, ko bakomeje ibirindiro byo mu mpinga zayo, kandi ko bishe n’amayira yo mu bibaya.
2 Ibyo birakaza Holoferinesi cyane, ahamagaza abatware bose ba Mowabu, n’abagaba b’ingabo z’Abamoni, n’abategetsi bose b’intara zegereye inyanja.
3 Arababwira ati: “Bagabo b’i Kanāni nimumbwire, abo bantu batuye mu misozi miremire ni bande? Batuye mu yihe mijyi? Ingabo zabo zingana iki? Ubutwari n’imbaraga byabo bishingiye ku ki? Umwami ubategeka akayobora ingabo zabo ni nde?
4 Ni kuki bansuzuguye, ntibaze kunsanganira kimwe n’abandi baturage bose b’iburengerazuba?”
Igisubizo cya Akiyoro
5 Nuko Akiyoroumutware w’Abamoni bose asubiza Holoferinesi ati: “Databuja, reka jyewe umugaragu wawe ngire icyo nkwibwirira kuri bariya bantu batuye mu misozi hafi y’inkambi yawe, kandi sinshobora kukubeshya.
6 Bariya bantu bakomoka ku Banyababiloniya.
7 Kera bari batuye muri Mezopotamiya, kuko bari banze kuyoboka imana z’ababyeyi babo b’Abanyababiloniya.
8 Bateshutse inzira ya ba sekuruza, maze basenga Imana yo mu ijuru bari bamaze kwemera. Ni cyo cyatumye Abanyababiloniya babamenesha mu gihugu cy’imana zabo, bahungira muri Mezopotamiya bahamara igihe kirekire.
9 “Imana yabo ibategeka kuva muri Mezopotamiya ngo bajye mu gihugu cya Kanāni. Barahatura bagira izahabu n’ifeza nyinshi n’amatungo menshi.
10 Hanyuma inzara iyogoza igihugu cyose cya Kanāni, basuhukira mu Misiri barahaguma kuko bahabonye ibibatunga, barororoka baba benshi cyane.
11 Umwami wa Misiri abamerera nabi, ategeka ko babakoresha imirimo y’agahato babumba amatafari. Abakandamiza atyo bahinduka inkoreragahato.
12 Nyamara batakambira Imana yabo, ihanisha igihugu cyose cya Misiri ibyago bikaze birabashegesha. Nuko Abisiraheli birukanwa mu Misiri.
13 Bageze ku Nyanja Itukura Imana irayikamya,
14 ibanyuza iya Sinayi n’iya Kadeshi-Barineya, birukana abari batuye mu butayu bose.
15 Batura mu gihugu cy’Abamori, bakoresha imbaraga zabo batsemba Abanyaheshiboni bose. Bamaze kwambuka Yorodani bigarurira akarere kose k’imisozi.
16 Birukana Abanyakanāni n’Abaperizi n’Abayebuzi, n’abatuye i Shekemu n’Abagirigashi bose, maze bahatura igihe kirekire.
17 “Iyo batacumuraga ku Mana yabo bagiraga ishya n’ihirwe, kuko iyo Mana yanga ikibi.
18 Nyamara iyo bateshukaga inzira yari yaberetse, benshi muri bo bapfaga bazize intambara z’urudaca, abasigaye bakajyanwa ho iminyago mu mahanga. Amaherezo Ingoro y’Imana yabo yarashenywe, n’imijyi yabo yigarurirwa n’abanzi babo.
19 Aho bamariye kugarukira Imana yabo, bavuye aho bari baratatanyirijwe, basubira i Yeruzalemu aho Ingoro y’Imana yabo iri, batura mu misozi miremire kuko hari hadatuwe.
20 “None rero databuja, niba abo bantu bacumura ku Mana yabo nubwo baba batabigambiriye, tubanze tumenye ko bacumuye koko, tubone kubatera kuko ari bwo tuzabatsinda.
21 Ariko databuja, niba nta gicumuro kibarangwaho ubareke, hato Uhoraho Imana yabo atabarengera, maze amahanga yose akaduhindura urw’amenyo.”
Akiyoro agabizwa Abisiraheli
22 Akiyoro akimara kuvuga ibyo, imbaga yose ikikije ihema itangira kwijujuta. Ibyegera bya Holoferinesi n’Abamowabu, hamwe n’abantu bose baturiye inyanja, basaba ko Akiyoro yicwa.
23 Baravugaga bati: “Abo Bisiraheli turabatinyira iki? Nta mbaraga bafite ntibashobora kwirwanaho.
24 Nimuze tuzamuke, maze databuja Holoferinesi wirebere ngo ingabo zawe zirabatsemba!”