Ibihugu byiyegurira Holoferinesi
1 Abatuye muri ibyo bihugu byose bohereza intumwa kuri Holoferinesi, kugira ngo zigirane na we amasezerano y’amahoro. Baramubwira bati:
2 “Twiteguye kugukorera, twebwe abagaragu ba Nebukadinezari umwami ukomeye, utugenze uko ushaka.
3 Dore n’inzuri z’amatungo yacu, imirima yacu n’imyaka yacu yose, n’amatungo yacu n’ibiraro byose byo mu nkambi zacu, byose turabikweguriye ubikoreshe uko ushaka.
4 Abaturage bacu bazaba inkoreragahato zawe, dore n’imijyi yacu uyinjiremo uyikoreshe uko ushaka.”
5 Izo ntumwa zisanga Holoferinesi zimugezaho ubwo butumwa.
6 Holoferinesi ajyana n’ingabo ze ku nkombe y’inyanja,, ashyira abarinzi mu mijyi ntamenwa kandi ahafata abagabo b’intwari bo kunganira ingabo ze.
7 Abatuye muri iyo mijyi no mu turere tuyikikije, bamwakira batamirije amakamba y’indabyo, bavuza ingoma kandi babyina.
8 Nyamara ntibyamubujije gutsemba aho basengeraga ibigirwamana, atema n’ibiti byeguriwe imana zabo, kuko yari agambiriye gutsemba imana zose zo muri ibyo bihugu, kugira ngo ahatire amahanga yose n’indimi zose n’amoko yose, gusenga Nebukadinezari wenyine kandi bakamusenga nk’imana.
9 Nuko Holoferinesi agera mu kibaya cya Esiderelonihafi ya Dotani, ahateganye n’ibisi bya Yudeya,
10 ashinga ibirindiro hagati ya Geba na Betishani, ahamara ukwezi kugira ngo yegeranye ibyo ingabo ze zizakenera.